U Budage bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ingenzi bya gisirikare muri Mali mu rwego rw’ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba. Berlin yavuze ko “Icyemezo cyafashwe” kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya.
Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Kanama 2022 Mali yangiye indege z’abasirikare b’amahanga gukoresha ikirere cya Mali, Minisiteri y’ingabo y’u Budage igahita ifata iki cyemezo.
Umuvugizi wa minisiteri yagize ati “Guverinoma ya Mali yongeye kwanga guha uburenganzira indege yari iteganyijwe uyu munsi yagombaga gukoreshwa mu gusimbura abakozi. Kubera iyo mpamvu, duhagaritse ibikorwa byacu byo gushakisha amakuru n’ubwikorezi bw’indege za kajugujugu kugeza igihe tuzabimenyeshwa.”
Berlin rero yagaragaje ko idashobora “gushyigikira MINUSMA mu mikorere” nk’uko iyi nkuru dukesha Deutche Welle ikomeza ivuga. Indege yari itwaye abasirikare bagera kuri 75 ba Loni kandi yagombaga kugera muri Niger yambutse Mali, usibye ko Bamako yanze ko indege inyura hejuru y’ikirere cyayo.
Muri Gicurasi umwaka ushize, u Budage bwari bwatangaje ko buhagaritse gutoza ingabo, bitewe n’uko Bamako yari ikomeje kwamagana ibikorwa bya gisirikare bya Barkhane n’abafatanyabikorwa bayo muri Operation Takuba.
Umubano hagati ya Mali na MINUSMA wakomeje kuzamo ubwumvikane bucye nyuma y’aho abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Bamako ku ya 10 Nyakanga, abategetsi ba Mali bakavuga ko nta burenganzira bari bafite ndetse ibafata nk’abacanshuro bari bajyanwe mu gihugu n’imigambi mibi.
Abasirikare bari mu ndege ebyiri, imwe muri zo yikoreye intwaro n’amasasu y’intambara.
Nyuma yo kubashinja kuba abacanshuro, abategetsi ba Mali baracyabafunze, mu gihe umuvugizi wa Loni, Olivier Salgado, byatumye atakaza akazi ke.


