U Budage bwataye muri yombi abasirikare 2 b’Abanyamerika bakekwaho ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Budage cyatangaje cyataye muri yombi abasirikare babiri b’Abanyamerika bazira urupfu rw’umusore mu birori byaberaga mu burengerazuba bw’igihugu.

Mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru gishize, Igipolisi mu Mujyi wa Treves mu burengerazuba cyagize kiti: “Nyuma y’iyicwa ry’umusore w’imyaka 28, abantu babiri bakekwaho icyaha batawe muri yombi… Ni abasirikare b’abanyamerika.”

Uru rupfu rwaje igihe hadukaga amakimbirane hagati y’abantu benshi mu birori byabereye i Saubrenner mu mujyi muto wa Wittlich, muri leta ya Rhineland-Palatinate hagati ya Treves na Koblenz, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Polisi yavuze ko mu gihe cy’imirwano, uwahohotewe “yatewe icyuma” kandi “abantu bane, abagabo babiri n’abagore babiri, bahunze aho icyaha cyakorewe” nk’uko abatangabuhamya babitangaje.

Polisi yongeyeho ko babiri mu bagize itsinda ryatorotse, bafite imyaka 25 na 26, bahise bamenyekana polisi ibata muri yombi mbere yo kubashyikiriza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazababuranisha “hakurikijwe sitati ya NATO”.

Umuyobozi w’akarere ka Wittlich, Joachim Rodenkirch, abajijwe n’itangazamakuru ryaho yagize ati: “Ntabwo twigeze tubona ibintu nk’ibi hano.”

Nk’uko ikinyamakuru SWR kibitangaza, Colonel Kevin Crofton wo mu Birindiro by’Ingabo za Amerika bya Spangdahlem yavuze ko ibyabaye ari “ibyago bitihanganirwa kandi bishobora kwirindwa mu muryango w’amahoro”. SWR yatangaje ko yashimiye abapolisi baho ndetse n’umujyi wa Wittlich kubera “ubufatanye no kwihangana mu gihe iperereza rigiye gukorwa”.

Amerika yagize ingabo mu Budage kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, ariko umubare wabo wagiye ugababanuka, kuva Urukuta rwa Berlin rwasenyuka, uva ku basirikare 200.000 mu 1990 kugeza ku 34.500 ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *