U Budage nabwo bwahambirije Ambasaderi wa Tchad mu rwego rwo kwihimura

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Budage nacyo cyategetse Ambasaderi wa Tchad kuva i Berlin mu masaha 48, nyuma y’icyemezo nk’iki cya guverinoma ya gisirikare ya Tchad mu cyumweru gishize. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikaba yagize iti: “Turicuza kuba bibye ngombwa ko bigera aha .”

Ku wa Kabiri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko u Budage bwategetse Ambasaderi wa Tchad kuva muri iki gihugu bitarenze aamasaha 48 nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Guverinoma ya Tchad yari yabanje kwemeza ko Ambasaderi w’u Budage muri iki gihugu, Jan-Christian Gordon Kricke, yavuye i Ndjamena mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo guhabwa amabwiriza yo kuhava.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage kuri twitter yagize iti “Mu rwego rwo gusubiza kwirukanwa nta shingiro kwa Ambasaderi wacu muri Tchad, uyu munsi twahamagaye Ambasaderi wa Tchad i Berlin, Mariam Ali Moussa, tumuhamagarira kuva mu Budage mu masaha 48. Tubabajwe nuko byabaye ngombwa ko bigera aha.”

Yakomeje igira iti: “Ambasaderi Kricke yashohoje ubutumwa bwe muri N’Djamena mu buryo bw’intangarugero kandi yaharaniye uburenganzira bwa muntu no kwihutisha inzibacyuho haganwa kuri guverinoma y’abasivili muri Tchad”.

Kuki Ambasaderi w’u Budage muri Tchad yirukanwe?

Ku wa kabiri ushize, Minisiteri y’itumanaho ya Tchad yavuze ko ambasaderi yagombye kuva mu gihugu kubera “imyitwarire ye idahwitse” no “kutubaha imigenzo ya diplomasi.”

Imirongo ibiri yavuzwe na minisiteri ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byakomoje kuri umwe mu bagize guverinoma wabitangarije ko Kricke yabonwaga nk “uwivanga cyane” kandi akavuga amagambo y’amacakubiri kandi yari yaraburiwe inshuro nyinshi mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *