Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG iramagana ibirego bya Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal kuko ngo nta kindi bigamije uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ni nyuma yuko mu ntangiro z’uku kwezi ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wagiye i Paris mu Bufaransa agatanga ubuhamya bw’uko yagize uruhare mu gutwara ibisasu bya missile byahanuye indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Uyu ngo yahoze ari umusirikare wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira mu Bwongereza.
Bidateye kabiri ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP byongeye kwandika ko uyu mutangabuhamya yanagarutse ku mazina abiri y’abari mu ngabo z’u Rwanda avuga ko babigizemo uruhare.
Mu buhamya bwe avuga ko ngo yari ku cyicaro cy’aho FPR Inkotanyi yakoreraga ku Mulindi wa Byumba, aho yari ashinzwe kurinda misile 2 zo mu bwiko bwa SA-16. Mbere gato y’ihanurwa ry’iyo ndege ngo yaje kuzijyana i Kigali hifashishijwe ikamyo. Akomeza avuga ko abaziteye ari abasirikare babiri bari i Masaka ahitegeye neza ikibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Ibikomeje gukorwa n’iki gihugu ngo ni ugukomeza umugambi mubisha wacyo wo guhakana no gupfobya Jenoside nkuko byemejwe n’ umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene.
Aragira ati “Uko tubibona twebwe dusanga biri mu mugambi wo gukomeza gupfobya jenoside no kuyihakana kuko , kimwe mu bikoresho abapfobya jenoside n’abayihakan bitwaza ni ukuyobya uburari ku mugambi wo gutegura jenoside , bashingira ko ngo jenoside yatewe n’indege ya Habyarimana bakirengagiza ko ibimenyetso byinshi by’itegurwa rya jenoside bihari, hari kugura intwaro zakoreshejwe, harimo gutoza interahamwe zigahabwa imyitozo yo kwica abatutsi, harimo gukoresha ubukangurambaga n’icengezamatwara(propogande) muri radio, mu binyamakuru ibyo byose. Ni ibyakozwe rero mbere cyane y’1994. Mu 1994 byaje ari ugusoza uwo mugambi muremure.”
Yongeraho ati “Kugerageza rero kuzana ibyo bimenyetso bindi ni uburyo bwo gutesha agaciro umugambi wa jenoside wateguwe mu gihe kigera ku myaka nk’ibiri itatu, ugashyirwa mu bikorwa mu 1994 baramaze kwitegura ku buryo buhagije.”
Kuva mu mwaka w’2010 hari abacamanza b’Abafaransa baje gukora iperereza mu Rwanda ku ihanurwa ry’iyo ndege, ariko ngo babikora nk’iturufu ya politiki yo kugoreka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “ Hanyuma 2014 batangaza ko bagiye kuyisoza, iyo bayisoje icyo bivuga nuko ishyikirizwa pariki, ikaba ariyo ifata umwanzuro. Ubwo icyo byagaragazaga mu by’ukuri ni uko iyo raporo yagombaga kuza itesha agaciro ibyari byarakozwe na bruguiere muri 2005-6. Igitangaje rero ni uko bakomeza kuyibyutsa kandi impuguke mu by’ukuri zarerekanye ibijyanye n’iraswa ryayo. Niyo mpamvu nababwiye ko bishobora kuba bituruka ku mpamvu za politiki ubufaransa bufite bushaka guhishira nabo uruhare bagize mu gufasha ingabo zateguye jenoside zikanayishyira mu bikorwa. Si ingabo gusa na guverinoma ya Habyarimana ndetse n’iyayisimbuye y’Abatabazi bakomeje kuyifasha.”
Bizimana akomeza avuga ko leta y’u Rwanda izakomeza kugaragaza ukuri kandi ikanamagana ibyo bikorwa.
Ati “ Icyo dukora ni ukubagaragariza ukuri. Kubibutsa ko abacamanza ba mbere bakoze iperereza rihagije bakagaragaraza aho ukuri kuri. Mu by’ukuri icyo abo bacamanza bandi bagombye gukora ni ukwemeza iyo myanzuro kuko yagaragajwe n’impunguke kandi zifashishijwe n’abacamanza b’Abafaransa ubwabo. Ni ukwemeza rero iyo myanzuro ibyo bintu bigahagarara, kuko gukomeza ibimenyetso bidafite n’ishingiro ntabwo ubuhamya butangwa n’umuntu bushobora gusimbura inyigo yakozwe n’impuguke muri baristique, accoustique muri aeronautique zibifitemo ubumenyi kandi zakoresheje ibikoresho bihagije byerekanye aho amasasu yavuye ndetse n’ababigizemo uruhare abo ari bo. »
CNLG ivuga ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda abahakana bakanapfobya amateka ya Jenoside bakoresheje inzira zitandukanye.
Dr Bizimana yunze mu rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo uherutse kuvuga ko u Rwanda rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w’ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”
Yakomeje avuga ko ibyo kwaduka kw’ abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitazashira.
Insiriri y’ibi byose ni raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze ishinja bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bidateye kabiri mu 2012 iyo raporo yakozwe na Bruguière utarageze mu Rwanda yaje kuvuguruzwa n’abacamanza b’Abafaransa babiri. Abo ni Marc Trévidic na Nathalie Poux, bigereye mu Rwanda bagakora iperereza.
Nyuma batangaje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurindaga[ Habyarimana] byerekanaga ko ntaho bihuriye n’ibyaangajwe na Bruguière ko iyo ndege yahanuwe n’ingabo za FPR ngo zari i Masaka.
Iyi raporo nayo ntiyanyuze iki gihugu kuko mu mwaka ushize bwasubukuye iperereza mu isura nshya yo kwifashisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo babushinje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse anamburwa impeta zose za gisirikare.
Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakunze kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye. Abakurikiranira ibintu hafi bari biteze ko iki gihugu gishobora kwemera uruhare rwacyo rugasaba imbabazi kuri urwo ruhare. Ibyo babihera ku kuba iki gihugu kiyoborwa na Emmanuel Macron, inshuti ya hafi ya Nicolas Sarkozy wayoboye iki gihugu, ku gihe cye nibwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye nk’uzahurwa ndetse akanasura u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


