U Bufaransa bwemeye umwenda bubereyemo Abanyafurika baburwaniye mu ntambara ya II y’isi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka itari micye intambara ya 2 y’isi ibaye, Abanyafurika batari bacye barwaniriye u Bufaransa muri iriya ntambara bagumye muri kiriya gihugu ariko ntibemerwa nk’abantu bakoze akazi gakomeye muri icyo gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, abasaza babarirwa mu gihumbi bafite imyaka hagati ya 87 na 90 bari bakiri muri kiriya gihugu bategereje icyo u Bufaransa bubatekerezaho nk’abantu babaye mu ruhande rwa bwo mu gihe cy’intambara, mu gihe abandi batari bacye bahise boherezwa iwabo ubwo intambara yarangiraga ariko aba bagahamayo.
Mu kiganiro giherutse kubera mu ngoro ya Champs Elysee, nibwo perezida w’u Bufaransa, Francois Holande yatangaje ko aba bakambwe bakoze ibikorwa by’ubutwari bakwiye gushimirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”u Bufaransa bufitiye umwenda munini aba basaza bakoze akazi gasaba gutanga amaraso.”

Aba basaza bambaye imidari y'ubutwari
Aba basaza bakomeje kuba mu Bufaransa bambaye imidari y’ubutwari

Ubu burenganzira bw’aba banyafurika mu gihugu cy’u Bifaransa bwaharaniwe cyane n’umwe muri bo ufite inkomoko mu gihugu cya Senegal unasanzwe afite umwanya ukomeye muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *