Umunyarwanda Pascal Simbikangwa waburanishwaga n’urukiko rw’ibanze rwo mu gihugu cy’u Bufaransa yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yo muri Mata 1994 mu Rwanda nyuma y’uko nubundi yari yahawe iki gihano n’urukiko rw’i Paris ariko we akajurira kuko yahakanaga ibyo aregwa.
[ad id=”44145″]
ku itariki ya 3 Ugushyingo 2016, nibwo urukiko rw’ibanze rw’u Bufaransa rwemeje ko uyu Pascal Simbikangwa yahawe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye bya Jenoside birimo kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali, gutanga intwaro n’amabwiriza ku nterahamwe n’ibindi.
Simbikangwa Pascal w’imyaka 56 y’amavuko, yakatiwe iki gifungo ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2014 n’urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, nyuma aza kujuririra iki gihano mu rukiko rw’ibanze ariko narwo ruza kwemeza ko ntacyo rwarenza ku gihano yari yahawe mu iburanishwa rya mbere.
[ad id=”44145″]
Pascal yahoze ari umusirikare ndetse n’umutasi w’uwahoze ari umukuru w’igihugu Habyarimana Yuvenali, nyuma aza guhungira mu gihugu cy’u Bufaransa aho yari ari kuburanishirizwa kuri ibyo byaha aregwa.
Uyu mugabo aburana yicaye mu kagare kubera imvune yakuye mu mpanuka yo mu 1986
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


