U Bufaransa: Urukiko rwateye utwatsi ikirego cy’imiryango y’Abagande irega TotalEnergies

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Gashyantare, urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ikirego kirega sosiyete TotalEnergies kubera umushinga munini wa peteroli muri Uganda na Tanzaniya nyuma y’uko imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yasabye guhagarika umushinga utavugwaho rumwe .

Nirwo rubanza rwa mbere rw’ubu bwoko mu Bufaransa, kandi impirimbanyi zari zizeye ko bizatangiza urubanza rwemewe n’amategeko rwo guhagarika imishinga ibangamira ibidukikije n’uburenganzira bwa muntu.

Imiryango itegamiye kuri Leta itandatu yatanze ikirego yemeje ko iyubakwa ry’umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli w’iburasirazuba bwa Afurika (EACOP) ryananiwe kubahiriza “inshingano zo kuba maso”, itegeko ryo mu 2017 rihatira ibigo kwirinda ingaruka mbi ku burenganzira bwa muntu, ubuzima, umutekano n’ibidukikije.

Kuri uyu wa Kabiri ariko, urukiko rwateye utwatsi ikirego, ruvuga ko abarega batakurikije neza inzira z’urukiko barega iki gihangange mu by’ingufu cy’u Bufaransa.

Rwavuze ko abarega bashyikirije urukiko ubuhamya mu Kuboza “butandukanye cyane” n’ubwashyikirijwe TotalEnergies imenyeshwa ibyo iregwa mu mwaka wa 2019 igihe dosiye yatangizwaga.

Ikirego cyazanywe n’imiryango ibiri itegamiye kuri Leta y’Abafaransa n’ine yo muri Uganda, cyashinjaga TotalEnergies gufata ubutaka bw’abantu barenga 100.000 nta ndishyi zihagije ibahaye.

Bavuze kandi ko sosiyete yacukuye amariba muri parike y’igihugu ikungahaye ku binyabuzima ya Murchison ku nkombe z’ikiyaga cya Albert.

Imiryango Friends of the Earth na Survival, imiryango ibiri itegamiye kuri Leta y’Abafaransa, n’imiryango ine y’Abagande yahakanye ko bahinduye cyane ibyo batanze mu rukiko.

Juliette Renaud, umukangurambaga wa Friends of the Earth, yagize ati: “Barabasobanuriye gusa kandi bashimangira ibitekerezo byabo bakoresheje inyandiko zirenga 200 zerekana ibimenyetso bifatika”.

Renaud yongeyeho ko abarega bashobora kujuririra iki cyemezo, avuga ko bazavugana n’abaturage bagizweho ingaruka ku ntambwe izakurikira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *