U Buhinde: Mu muryango w’abantu 11, 9 muri bo ni ibikuri (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Buhinde haravugwa umuryango w’igisekuruza cy’abantu 21, aho 3 gusa muri bo, ari bo bafite uburebure buringaniye mu gihe abandi bose basigaye bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.
b
Uyu muryango waje gusa n’ukendera kuri ubu hakaba havugwa uw’abantu 11 gusa kuko abandi bamaze gusaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
c d
Mushiki wa Ram Raj ategura ifunguro rya nimugoroba
e
Uyu mugabo n’abavandimwe be 2 b’abahungu bifotoje ifoto bayimanika mu nzu
f
Ram Raj mu myenda yakoranye ubukwe
g
Uyu muryango utunzwe n’ubucuruzi bw’ibijyanye n’ubuconco
h
Abashakashatsi bavuga ko uyu muryango umuntu wavuga ko wamunzwe n’ikibazo cy’uturemangingo twangirika tuzwi nka Achondroplasia mu rurimi rw’icyongereza, uku kwangirika bigatuma habaho kudakura kw’ingingo z’umubiri zibanzemo amaguru n’ibindi bice bimwe na bimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
i
Ram Raj w’imyaka 52 y’amavuko yabyaye abahungu 7 n’amakobwa 4, aho muri abo bantu uko ari 11, icyenda muribo ari ibikuri hakiyongeraho n’ababyeyi babo bombi.
j
Umugore wa Ram Raj
k
Uyu mugabo ubana mu nzu imwe n’amamyeyi be na bo b’ibikuri ndetse n’abakobwa be bagiye babyarira mu rugo ku buryo bise hamwe bagera kuri 21 mu nzu imwe, atuye mu mujyi wa Hyderabad.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
l
Uyu mugabo avuga ko bibatera ipfunwe kugera ahagaragara mu bandi kuko usanga bababaza utubazi twinshi ngo mubahe?, kuki mureshya gutyo? N’ibindi byinshi badapfa kubonera ibisubizo.
m n
Kugeza ubu, uyu muryango uyobowe na Ram Raj Chauhan ni umuryango mugari mu gihugu cy’u Buhinde ukaba usigaranye abantu 11 gusa, ukaba ari umuryango wamenyekanye cyane mu gace batuyemo ndetse no mu gihguu kubera umwihariko bafite w’ubugufi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *