Urwego rw’ubutasi rw’u Buholandi rwahishuye igikorwa rwakoze muri Mata rubuza intasi y’Umurusiya kwinjira ahakorerwa iperereza ku byaha by’intambara muri Ukraine mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye.
Uru rwego rw’ubutasi rw’u Buholandi ruzwi mu magambo ahinnye nka AIVD rwagize ruti “AIVD yabujije umukozi w’ubutasi bw’u Burusiya kugera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’uwimenyereza”, rwongeraho ko uyu muntu yakoreraga Ikigo cy’Ubutasi bwa gisirikare cy’u Burusiya, GRU.
AIVD yavuze ko ari uwitwa Sergey Vladimirovich Cherkasov w’imyaka 36, wakoresheje indangamuntu yo muri Brazil kugira ngo ave muri Brazil yerekeza mu Buholandi nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
“AIVD iramubona nk’umuntu ubangamiye umutekano w’igihugu kandi serivisi yabimenyesheje Serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Buholandi muri raporo yemewe.”
AIVD yakomeje igira iti: “Kubera izo mpamvu, ushinzwe ubutasi yangiwe kwinjira mu Buholandi muri Mata” kandi “asubizwa muri Brazil n’indege ya mbere”, AIVD ikomeza ivuga ko ICC yamenyeshejwe iki kibazo.
Yaba u Burusiya cyangwa Ukraine, ntabwo ari abanyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ariko Kyiv yemeye ububasha bw’urukiko kandi ikorana n’ubushinjacyaha mu iperereza ku byaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe ku butaka bwayo.


