7069-leopard-1a5-uk-1-2000x1200.jpg

U Buholandi na Danemark byanze kohereza muri Ukraine ibifaru bya Leopard 2

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Gashyantare, ikinyamakuru Die Welt cyatangaje ko u Buholandi na Danemark bitazohereza muri Ukraine ibifaru by’intambara byakozwe n’u Budage byo mu bwoko bwa Leopard 2, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba leta mu bihugu byombi.

Aya makuru aje mu gihe abashyigikiye Kiev bagerageje gushinga ihuriro ry’ibihugu byaha Ukraine ibifaru bihagije byo kurwanya u Burusiya.

Minisitiri w’intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yavuze ko mu kwezi gushize ko guverinoma ye itekereza kugura Leopard 2 zigera kuri 18 zakorewe mu Budage zikoherezwa muri Ukraine. Icyakora, ngo ibi byasubiwemo nk’uko Die Welt ibitangaza.

Abayobozi b’u Buholandi bagize bati: “Iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye bwa hafi hagati y’u Buholandi n’u Budage.”

Danemark n’u Buholandi mbere byemeye gutera inkunga ivugurura ry’ibifaru bya Leopard 1A5 bivuye mu bubiko bw’u Budage byari gutangwa muri Ukraine. Ariko, Leopard 1A5 ni ubwoko bwa kera bwabanjirije Leopard 2 bwatangiye gukoreshwa mu 1965.

7069-leopard-1a5-uk-1-2000x1200.jpg
Imiterere ya Leopard 1A5 ntitandukanye cyane na Leopard 2

Hagati aho, Finland ifite Leopard 2 zigera kuri 200, ariko gusobanura birambuye uruhare rwa Helsinki mu ihuriro “iracyari inzira ikomeje,” nk’uko Die Welt yabitangaje ivuga ko ibikesha umuvugizi wa guverinoma.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyo cyatangaje ko umuyobozi mukuru muri NATO muri uku kwezi yavuze ko Finland ishobora kuzohereza ibifaru nyuma yo kwinjira mu muryango ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Minisitiri w’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, mu nama y’abashyigikiye Ukraine yabereye i Buruseli, yavuze ko “ihuriro” ry’ibihugu birimo Canada, u Budage, Espagne, Portugal, Norvege, Danemark, u Buholandi, na Pologne, ??birimo gushaka uko byaha Kiev ibifaru bya Leopard. Icyakora, Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, yemeye uwo munsi ko iryo shyirahamwe ritgenda biguruntege.

U Burusiya bwatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine hashize hafi umwaka, buvuga ko ari ngombwa kurinda abaturage ba Donbass no kuba Kiev yarananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Minsk 2014-15. Moscou yakomeje gushimangira ko intwaro z’amahanga zitazahindura intambara kandi ko ibifaru by’iburengerazuba “bizatwikwa” ku rugamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *