U Burundi bukomeje gushyira mu majwi u Rwanda mu mushinga wo kubuhungabanya witiriwe Reynders

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yasabye umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika yo hagati, CEEAC, kugira icyo ukora kucyo yise umushinga ugamije guhungabanya akarere cyangwa Umushinga witiriwe Reynders/Soros/Mo Ibrahim/Katumbi-Bemba avuga ko ari umushinga uri gutegurirwa mu Rwanda ugamije guhungabanya umutekano w’u Burundi n’akarere.

Biravugwa kuwa 08 Kamena ari bwo perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yakiriye Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa CEEAC, Manirakiza Tabu Abdallah, nawe w’Umurundi, wari kumwe n’intumwa yari ayoboye zari zigiye kumurika uko imishinga itandukanye y’uyu muryango irimo kugenda nk’ikorwa ry’umuhanda Kisangani-Bujumbura-Kampala.

Mu Burundi ariko, nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Burundi AGNEWS ivuga, perezidansi y’u Burundi yo yibanze ku mutekano w’imbere mu bihugu bigize umuryango wa CEEAC, ivuga ko nta mutekano mu karere nta mishinga yagerwaho.

Kuva mu 2015, u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda, mu miryango bihuriyemo nka EAC, CIRGL, na CEEAC, kuba rushyigikira kandi rucumbikiye imitwe igamije guhungabanya umutekano mu Burundi.

U Burundi bukavuga ko u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu by’ibihangange nk’u Bufaransa, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada binyuze mu ihuriro ry’abademokarate rizwi nka SOROS.

Abarundi bakavuga ko uyu mushinga banita Projet Reynders/Soros bakanashyiramo Mo Ibrahim, Moise Katumbi ndetse bakaba bongereyeho Jean-Pierre Bemba (uherutse kurekurwa n’Urukiko mpuzamahanga), ugamije kurema agace katarangwamo umutekano binyuze mu gushinga imitwe yitwaje ibirwanisho, ngo hagamijwe guhera mu 2019-2020, kwitambika umushinga w’u Bushinwa (OBOR) ngo ntuzashoboke. Didier Reynders ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi.

Nubwo u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ihungabana ry’umutekano wabwo, u Rwanda narwo ntirwahwemye kubihakana rugaragaza ko ibibazo biri mu Burundi ari iby’Abarundi kandi ari bo bazabyikemurira.

Ibi kandi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kubigarukaho mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, aho yabajijwe igitekerezo cye ku bibazo by’u Burundi bikomeje guhangayikisha, aho yasubije ko nta mabwiriza afite yihariye yaha u Burundi, ahubwo ari Abarundi bireba kandi ari bo bagomba kubishakira umuti ubwabo nubwo bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda nk’igihugu cy’igituranyi.

Yakomeje avuga ko uruhare rwe nk’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe ari ugushaka uburyo bwose bwo gufasha gukemura ibibazo ariko atari ugukora ibyo abo bireba bakagombye gukora.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *