Retour

U Burundi burashinja Somalia kubugambanira

Sangiza iyi nkuru

U Burundi bwashinje Somalia kubukorera akagambane bunayita indashima, nyuma yo kutisanga mu bihugu byemerewe kohereza ingabo mu butumwa bushya bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Ubu butumwa bushya buzwi nka AUSSOM buzatangira muri Mutarama 2025, busimbure ubwari busanzwe muri Somalia buzwi nka ATMIS bugomba kurangirana n’itariki ya 31 z’uku kwezi.

U Burundi buri mu bihugu byari bisanzwe bifite ingabo nyinshi muri ATMIS, gusa ingabo zabwo ntizizitabira ubutumwa bushya kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati yabwo na Somalia. Ni ubwumvikane bushingiye ku mubare w’Ingabo u Burundi bwashakaga kohereza.

U Burundi bwasabaga ko bwakohereza muri Somalia ingabo z’inyongera 2,000; gusa Somalia yo ibwemerera kohereza 1,041; ibyatumye bufata icyemezo cyo kuva muri AUSSOM.

Umwe mu bayobozi b’u Burundi yabwiye ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda ko Somalia yabagambaniye.

Ati: “Twabonye ubugambanyi no kudashima ku ruhande rwa Somalia, dushingiye ku gitambo gikomeye twatanze mu ntambara yo kurwanya Al Shabaab.”

Uyu yunzemo ko babona umubare muto w’Ingabo Somalia yifuzaga warashoboraga kubangamira imigendekere myiza y’ibikorwa by’Ingabo z’u Burundi.

U Burundi ni ubwa kabiri mu bihugu byari bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia bwatangiye muri 2007.

Ingabo zabwo by’umwihariko zagize uruhare mu kwambura inyeshyamba za Al Shabaab ibice bitandukanye by’umujyi wa Mogadishu zari zarigaruriye, birimo nk’icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Somalia.

Ni ibikorwa u Burundi bwanatakarijemo abasirikare benshi ubwo bari bahanganye n’inyeshyamba za Al Shabaab zarwaniraga mu myobo cyangwa ahantu hafunganye.

Minisitiri w’Ingabo za Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, aheruka kubwira u Burundi ko Somalia yumva ibubereyemo umwenda kubera uruhare ingabo zabwo zagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *