U Burundi burashinja u Rwanda kuba inyuma y'abashatse kwivugana Willy Nyamitwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha macye umuvugizi wa Perezida Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe arusimbutse nyuma yo kuraswaho n’abantu bitwaje intwaro ndetse umwe mu bari bamurinze akahasiga ubuzima, abantu benshi bari biteze kumva ikiri butangazwe na leta y’u Burundi kuri ubu bwicanyi bwibasira abayobozi bakuru muri kiriya gihugu butari bu herutse.

[ad id=”44145″]

Inkuru dukesha urubuga rwa BBC, ivuga ko umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre yavuze ko nta wundi wihishe inyuma ya kiriya gitero utari u Rwanda.

Nubwo u Burundi bushinja u Rwanda kwihisha inyuma y’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 ugushyingo 2016, bamwe mu basirikare barimo Umukoroneri ndetse n’abafite ipeti rya Kaporali 2 bo muri kiriya gihugu batawe muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.

Uyu muvugizi yatangaje ko amabwiriza yo gushaka guhitana Willy Nyamitwe yaturutse i Kigali, bikaba binagaragara ku rubuga rwe rwa Twitter.

Kugeza ubu, u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri aya makuru, yewe runahakana rwivuye inyuma ibyo u Burundi burushinja kuva mu myaka yashize.

[ad id=”44145″]

U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira abatavuga rumwe na leta guhera mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora indi manda. ubushyamirane bwakurikiye bukaba bumaze kugwamo abasaga 500 , mu gihe abandi basaga 270,000 bahunze igihugu kubera umutekano mucye.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Biza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *