U Burundi burashinjwa gusahura zahabu muri Congo bufashijwe na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi iravugwaho kugurisha zahabu ku masoko yo muri Aziya ariko iperereza ryakozwe na Loni rikagaragaza ko zirenze izaba zicukurwa muri iki gihugu ahubwo ko buba bwazisahuye mu gihugu cya Congo.
Bitangazwa kandi ko iki gihugu cy’u Burundi kiba cyasahuye aya mabuye ya Congo bubifashijwemo n’inyeshyamba zirimo na FDLR by’umwihariko na bamwe mu basirikare ba Congo (FARDC).
U Burundi ngo bwatangarije inzobere za Loni ko mu mwaka ushize wa 2015, bwagurishije 411kgs bya zahabu i Dubaà¯, nyuma izo nzobere zigerera ku masoko y’i Duba௠zikoze iperereza zisanga bwaragurishije toni 3 za zahabu, bwikube 7 n’imibare u Burundi bwari bwatanze.
[ad id=”44145″]
Izi zahabu u Burundi bugemura zaba ziva he?
Nk’uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa( RFI), ngo yaba Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abashinzwe kugemura izo zahabu ngo ntabwo bemera gusubiza iki kibazo.
Inzobere za Loni mu bucukumbuzi zikoreye zerekanye ko u Burundi muri zahabu bucuruza bufitemo nke ziba zavuye mu butaka bw’u Burundi, izindi ari nazo nyinshi zikaba ziva muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Majyaruguru ya Katanga.
Izi zahabu ngo ziba zivuye mu mitwe y’inyeshyamba irwanira mu mashyamba yo muri Congo, muri bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse na FDLR.
[ad id=”44145″]
Uretse kandi u Burundi, n’ibindi bihugu by’ibituranyi na RDC nabyo bitungwa agatoki ko bisahura zahabu ya Congo, by’umwihariko Tanzania yo ikaba yaragiye ishyirwa mu majwi cyane ko ariyo icishwamo zahabu za FDLR zijyanwa ku masoko y’Iburayi, bikaba byaravuzwe cyane ku bwa Perezida Kikwete.
Ibi bije bisanga raporo za Loni nyinshi zagiye zishinja abasirikare ba Congo gukorana na FDLR, ibi kandi bikaba bifitanye isano n’ubundi n’amakuru yagiye avugwa cyane ko u Burundi nabwo bufitanye umubano n’izi nyeshyamba.
Izi zahabu ngo zinjira mu Burundi zirinzwe kugera ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ubu bucuruzi ngo bukaba bwarakorwaga na Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe, aho apfiriye bukaba bwari burimo Major Desire Uwamahoro wafashe mu minsi ishize ashinjwa gushaka kwiba amafaranga y’abari baje kugura izi zahabu i Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *