Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aratangaza ko u Burundi butemera amatora y’umukuru w’Inteko ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA) aherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize ngo kubera ko amahame n’amabwiriza bitubahirijwe.
Minisitiri Isabelle Ndahayo akaba yatangaje ko banasabye ibisobanuro.
Ku kibazo cyo kumenya niba abadepite b’abarundi batorewe kujya muri EALA bazakomeza imirimo yabo ku buyobozi bw’Umunyarwanda, Martin Ngoga, minisitiri Ndahayo yavuze ko atasubiza iki kibazo ako kanya.
Yakomeje agira ati: “Nta bikorwa biteganyijwe abadepite b’u Burundi barasiba kugeza ubu. Turacyategereje igisubizo cya EALA ku busabe bwacu bw’ibisobanuro. Nizeye ko bazasubiza mbere y’uko ibikorwa bizatangira.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abadepite b’u Burundi basabye ibisobanuro nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe yarangiye Umunyarwanda, Martin Ngoga atsindiye kuyobora EALA.
Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa bya EAC anavuga ko azi imibanire itari myiza iri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda nk’uko ikinyamakuru Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru kivuga.
Ati: “Nta muntu utazi ko imibanire ya kidipolomasi hagati y’ibihugu byombi itameze neza. Iki ni ikibazo cyo kwitaho cyane atari ku Barundi cyangwa Abanyarwanda gusa ahubwo n’umuryango wose.”
Minisitiri Ndahayo akaba yashimangiye ko iki kibazo ari cyo kibazo nyamukuru cyo kwitabwaho mu nama itaha ya EAC.
Mu gihe u Burundi na Tanzania bititabiriye amatora y’ubuyobozi bwa EALA ndetse bikamagana ibyayavuyemo, nyuma abadepite bo muri Tanzania baje kwemera umuyobozi watowe ndetse bemera gukomeza imirimo yabo muri EALA. U Burundi ariko bwo buracyatsimbaraye.
Dennis Ns./Bwiza.com


