U Burundi buzasaba inama idasanzwe ku bibazo bufitanye n’u Rwanda mu nama yo kuwa 01 Gashyantare

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza arateganya gutumiza inama y’akarere ku mibanire y’igihugu cye n’u Rwanda nk’uko umuvugizi we yabitangarije itangazamakuru.

Igihugu cy’u Burundi kirateganya kuzahamagaza inama idasanzwe ku mibanire yabwo n’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda mu Nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe kubera muri Tanzania mu minsi iri imbere.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 17 Mutarama, n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako.

“Impamvu y’iyi nama idasanzwe ni ukujya impaka ku bushotoranyi bw’u Rwanda ku Burundi hahonyorwa amategeko mpuzamahanga,”uyu ni bwana Jean- Claude Karerwa mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua.

Inama y’abakuru b’ibihugu ya 20 ya EAC iteganyijwe kuzabera i Arusha muri Tanzania kuwa 01 Gashyantare 2019.

Imibanire y’u Burundi n’u Rwanda ikaba yarajemo igitotsi nyuma y’aho u Burundi bushinje u Rwanda guha ubuhungiro no gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *