U Burundi buravugwa mu mugambi wo gukora ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru y’uwo mugambi yatanzwe na bamwe mu bakozi b’uruganda rukorera imyambaro mu Burundi rwitwa ‘East African Textile Manufacturers’. Ku wa 28 Ugushyingo ni bwo uru ruganda rukorera mu mujyi wa Gitega rwatashywe na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ubwo Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yarutahaga, hamuritswe imyambaro yarukorewemo irimo iy’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) na Polisi y’iki gihugu.
Umwe mu bayobozi b’uruganda East African Textile Manufacturers utifuje ko amazina ye amenyekana, yabwiye Radio Publique Africaine (RPA) ko n’ubwo mu kwezi gushize ari bwo ruriya ruganda rwafunguwe, rwo rwatangiye imirimo mu mezi atanu ashize ndetse ko muri ayo mezi rwarimo rukora imyambaro rwihishwa.
Uyu yavuze ko muri icyo gihe ibihumbi by’imyambaro ya gisirikare irimo isa n’iya RDF ndetse na FARDC yakozwe.
RPA ivuga ko ifite amakuru y’uko abakozi bakoraga ahakorewe iyo myambaro mbere yo kugera mu kazi babanzaga gusiga telefoni zabo zigendanwa ku marembo, ikindi bakaba barafatiraga amafunguro aho bakorera; ndetse bakaba baremererwaga gutaha ari uko bwije.
Umuyobozi wo muri East Africa Textile Manufacturers wahaye amakuru iki gitangazamakuru, yavuze ko gukora iyo myambaro ari “ibikorwa by’ibanga” kugeza ubu hataramenyekana icyo bigamije.
RPA iravuga ko ubuyobozi bwa RDF bwayibwiye ko nta soko bwigeze butanga ryo gukorerwa imyambaro ya gisirikare iturutse mu Burundi, mbere yo kutagira ikindi buvuga ku myambaro yakozwe.
Umuvugizi wa FARDC, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge we ubwo yabazwaga niba hari imyambaro Ingabo za RDC zaba zaratumije mu Burundi, yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane, avuga ko ibijyanye n’ibikoresho bitari mu bubasha bwe.
U Burundi buravugwaho gucura imyambaro isa n’iy’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze hafi umwaka utifashe neza.
U Rwanda kandi rumaze igihe rudacana uwaka na RDC, igihugu muri iki gihe gifitanye umubano udasanzwe n’u Burundi.
Kuri ubu Ingabo z’ibihugu byombi zihanganye mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23 byemeza ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ndetse bivuga ko iyo ntambara inarimo Ingabo zarwo. U Burundi kandi bushinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa RED-Tabara buvuga ko ugambiriye kubuhungabanyiriza umutekano, gusa rwo inshuro zitari nke rwakunze gutera utwatsi ibyo birego.
Bitekerezwa ko Gitega yaba yarahisemo gucura imyambaro ya RDF nk’uburyo bwo kuzayifashisha mu gusiga icyasha Ingabo z’u Rwanda.


