Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu yasubitse Icyumweru cy’u Bubiligi cy’uyu mwaka (Belgian Week 2017) byari biteganyijwe ko kigomba kubera I Bujumbura guhera kuri uyu wa Gatandatu itariki 11 Ugushyingo kugeza kuwa 19 Ugushyingo. Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi iravuga ko batamenyeshejwe impamvu y’iki cyemezo.
Belgian Week ngo isanzwe ari umuco w’ingenzi utegurwa na ambasade y’u Bubiligi mu Burundi aho ibihugu byombi byaboneragaho kungurana ibitekerezo ku bufatanye bwabyo mu bukungu n’iterambere, ndetse bikarangwa n’ibirori bigaragaza umuco wa buri gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guhagarika ibikorwa byari biteganyijwe muri iki cyumweru byemejwe na ambasaderi w’u bubiligi mu Burundi, Bernard Quintin (uri ku ifoto), mu butumwa yageneye abakozi ba ambasade aho yatangaje ko yahatiwe gusubika ibi birori.
Ambasaderi Quintin yagize ati: ku mpamvu zirenze ubushobozi bwacu ndetse n’icyemezo cya guverinoma y’u Burundi, Belgian Week 2017 irasubitswe. Ubwo mboneyeho no guhagarika kwakira muri ibyo bintu Umunsi w’Umwami.
Urubuga,citizen.co.za dukesha iyi nkuru ruvuga ko ambasaderi Quintin atigeze atanga ibisobanuro birenze, ndetse na Guverinoma y’u Burundi ikaba itaratangaje impamvu y’icyo cyemezo. Icyumweru cy’u Bubiligi cya nyuma giheruka ngo kikaba cyarabaye kuva mu 2014.
Iki cyemezo ariko iyi nkuru ikomeza ivuga ko cyafashwe nyuma y’umunsi umwe urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rutangaje ko rugiye gukora iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi kuva mu 2015, ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu binyuranyije n’itegeko nshinga.
Abadipolomate benshi bari I Bujumbura bakaba bemeza ko guhagarika Belgian Week atari ibintu by’impanuka ahubwo bifitanye isano n’iki cyemezo cya ICC.
Mbere yahoo gato, minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine kanyana, yabwiye abanyamakuru ko u Burundi butazafatanya na ICC kandi ko butakiri kimwe mu bihugu ifiteho ububasha. Ati: “ U Burundi bwayivuyemo .”
Minisitiri Kanyana yakomeje avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u burayi, Ibihugu bimwe by’I Burayi, muri Amerika, imiryango muzamahanga imwe, ndetse n’abateguye guhirika ubutegetsi mu 2015, ari bo bari inyuma y’iki cyemezo cya ICC cyo gutangiza iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi.
Yagize ati: “ Bakoresha ICC mu guhirika inzego zatowe mu nzira ya demokarasi .” Kanyana ariko ngo ntabwo yigeze atunga urutoki u Bubiligi.
Umubano w’u Burundi n’u bubiligi ntiwifashe neza na gato kuva mu 2015. Abayobozi b’u Burundi bashinja u Bubiligi(Igihugu cyahoze kigikolonije) kuba inyuma y’ibibazo byose u Burundi bugihura nabyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


