Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko u Burundi bwahamagaje ambasaderi wabwo i Buruseli mu Bubiligi. Ibi bikaba bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi urushaho kumera nabi.
Ikinyamakuru La libre cyo mu Bubiligi cyatangaje aya makuru cyavuze ko kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza 2016, Ambasaderi Jeremie Banigwaninzigo yahamagajwe na leta y’u Burundi.
Naho ikinyamakuru Belga cyo mu Bubiligi na none kikaba cyavuze ko aya makuru yatangajwe na La Libre yemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi.
Guverinoma y’u Burundi yakunze gushinja igihugu cy’u Bubiligi cyanabukolonije, kuba inyuma y’abashatse guhirika ku butegetsi perezida Nkurunziza muri Gicurasi umwaka ushize wa 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku cyatumye ihamagaza Ambasaderi Banigwaninzigo, gusa abakurikiranira hafi ibintu bakeka ko byaba byatewe n’inama y’amashyirahamwe adashyigikiye ubutegetsi mu Burundi aherutse gukorera muri senat y’u Bubiligi yaganiriwemo ibibazo by’u Burundi.
Mu mpera z’ugushyingo, Willy Nyamitwe, umujyanama wa perezida Nkurunziza uherutse kurusimbuka, akaba yari yatangaje ko iyo nama itemewe na gato ndetse yongera gushimangira ko u Bubiligi n’ubundi buri inyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi no guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


