“ Igihugu cy’u Burundi nta gihugu na kimwe muri kano karere gishobora gushotora, nta n’umuntu n’umwe ushobora gukora ikibi avuye mu Burundi ngo ajye gushotora igihugu cy’igituranyi icyo ari cyo cyose cyangwa ngo hagire imitwe yitwaje ibirwanisho runaka yashyigikirwa na leta y’u Burundi ”, ibi ni ibyatangajwe n’Umujyanama muri Perezidansi y’u Burundi, Ambasaderi Willy Nyamitwe, yamagana raporo y’impuguke za Loni ziherutse gushinja u Burundi gushyigikira no gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Muri raporo yazo, impuguke za Loni, zitunga agatoki bimwe mu bihugu by’ibituranyi bya Congo biha ubufasha bamwe mu nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko i Bujumbura mu Burundi ariho hahurizwa ibikorwa byo gushaka abarwanyi n’ibikoresho zikeneye.
Mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika, Umujyanama muri Perezidansi y’u Burundi, Ambasaderi Willy Nyamitwe yamaganiye kure ibikubiye muri iyi raporo avuga ko ari ibinyoma bishingiye ku mabwire ariko nta byemeza ibivugwamo bihari.
Ati: “ Iyo raporo narayisomye nk’uko n’abandi bose bayibonye n’amafuti umuntu yarayabonye kuko ni ibintu bitangaje byakozwe n’abahanga ariko bakushinga amabwire y’abantu. Muzi ko muri kano karere harimo abantu benshi bashobora guhabwa amafaranga cyangwa utundi tuntu ku buryo bashobora kubeshya. Hariho rero inyungu za politiki zijyanye n’ubwo bubeshyi butagira izina .”
Ambasaderi Willy Nyamitwe yakomeje avuga ko igihugu cy’u Burundi kidashobora gushotora igihugu icyo ari cyo cyose cy’igituranyi cyangwa ngo hagire imitwe yitwaje ibirwanisho cyashyigikira.
Yagize ati: “A riko igihugu cy’u Burundi nta gihugu na kimwe muri kano karere gishobora gushotora, nta n’umuntu n’umwe ushobora gukora ikibi avuye mu Burundi ngo ajye gushotora igihugu cy’igituranyi icyo ari cyo cyose cyangwa ngo hagire imitwe yitwaje ibirwanisho runaka yashyigikirwa na leta y’u Burundi. Ibyo rero ni ibinyoma kandi ndatekereza ko n’abo nyine usomye iyo raporo nta cyemeza na kimwe batanga atari uko bishingikiriza ku mabwire ngo twabwiwe, twabwiwe ”.
Yakomeje agira ati: “ Ibyo rero nta muntu wavuga ngo ni umuhanga uri mu bushakashatsi ushobora kuzana amagambo nk’ayo adashobora kuyatohoza ngo arebe ko ibyo arimo kubwirwa ari iby’ukuri cyangwa ko atari inyungu za politiki zituma abantu bashobora kujya mu kubeshya, cyangwa abo bahanga nyine bakaba barimo kubeshya kuko hariho inyungu za politiki barimo barakurikira ”.
Nubwo ahakana ibiri muri iyi raporo, yibukijwe ko abatanze amakuru ari abahoze ari abarwanyi abazwa niba bose baba babeshya, asubiza agira ati: “ Ndimo kukubwira ko ari ababeshyi kuko murumva ko nabo nyine bavuga bati twishingikirije ku mabwire y’abantu. Ibyo rero udashobora gukora uri umuntu w’umuhanga uzana ibyemez a.”
Yabajijwe ku mugabo witwa Rashid w’I Bujumbura washyizwe mu majwi muri iyi raporo ya Loni ko ari we ushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare no kohereza ibikoresho abazwa niba baba bamuzi, asubiza avuga ko mu nzego zose z’umutekano nta muntu azi witwa Rashid.
Ati: “ Amazina ya Rashid..abantu bitwa Rashid bangana guteku Isi? Umuntu ashobora kuza ngo hariho umuntu witwa Rashid ukora ibi..njyewe icyo mbona ko cyaba ari ikintu gifite ishingiro ..nta Murundi uri mu nzego za leta, cyangwa iz’igipolisi, iza gisirikare witwa Rashid….ibyo rero ni ibinyoma byo kubeshyuza, ngirango uwo muntu rero bavuga ngo witwa Rashid bari bakwiye kuzana amazina ye, bakagira bati ava aha, ababyeyi be n’aba, umusozi avaho ni uyu, aho niho abantu bamenya bakagira bati uyu muntu koko ni Umurund i.”
Umujyanama wa Perezida w’u Burundi yakomeje avuga ko byumvikana ko ibyavuzwe ari ibinyoma kandi ari ibihimbano atari ibintu umuntu yagenderaho avuga ko ari amakuru y’imvaho yatohojwe n’abahanga ahubwo ari abantu bishakira amaronko bagenda babeshya bateranya ibihugu, bateranya za leta, bateranya akarere ngo barebe ko muri aka karere haguma umutekano mucye abiba amabuye y’agaciro bakomeze bayiba n’abasahura akarere bakomeze kugasahura.
Yabajijwe inyungu atekereza abahanga ba Loni basohoye iyi raporo bakura mu gutangaza amakuru y’ibinyoma asubiza agira ati: “ Impamvu ni nyinshi murazi neza ko hari abifuje guhirika inzego zitorewe n’abaturage muri iki gihugu cy’u Burundi, turabatesha. Murazi ko hari ibihugu rutura bimwe na bimwe byashyigikiye abo bashatse guhirika inzego zitorewe n’abanyagihugu n’abatsinzwe bahungiye muri ibyo bihugu bibaha icumbi. Rero, iyo bagerageje kuzana aya maraporo y’ibinyoma ngo mu Burundi hari kuba itsembabwoko, ugasanga sibyo..ngo mu Burundi hari kuba ibi, byose Abarundi bakerekana ko ari ibinyoma…ku buryo hari n’abavunga ngo mu Burundi abantu baricwa umunsi ku munsi baza mu gihugu cy’u Burundi bagasanga ni igihugu kitekaniye, ibyo rero ni ibintu bibabaza abantu baba bifuza ko nta kintu na kimwe cyashobora kwerekana ko mu gihugu cy’u Burundi nta kigenda .”
Nubwo u Burundi buhakana ibikubiye muri iyi raporo, yasohotse mu gihe n’ubundi u Rwanda rwari rumaze iminsi rutunga urutoki ubutegetsi bw’u Burundi rubushinja gucumbikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse mu minsi yashize hakaba hari abagiye bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bikavugwa ko baturutse I Burundi ndetse ari naho basubira iyo bamaze gutera.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, nawe akaba yarakomoje ku bihugu by’ibituranyi bibiri atavuze amazina ariko yemeza ko amakuru bafite avuga ko bishyigikiye imitwe ya FDLR na RNC yifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda


