U Burundi bwigaramye amagambo ya Ndayishimiye wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yigaramye amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

U Burundi bwabyigaramye biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi yabwo.

Ni itangazo ryasubizaga iryo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere yamagana ariya “magambo rutwitsi” Perezida Ndayishimiye aheruka kuvugira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yasohoye yavuze ko “yatangajwe n’ibirego bidafite ishingiro kandi by’ibihimbano byitiriwe Perezida w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye; biciye mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 22 Mutarama 2023.”

U Burundi buvuga ko Guverinoma y’u Rwanda mu gusohora ririya tangazo yagendeye ”ku makuru atari yo” buvuga ko yasakajwe n’abo buvuga ko bashinzwe gukwirakwiza propagandes z’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo i Kinshasa aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi, ni bwo yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda rufite “abayobozi babi” bahungabanya umutekano w’akarere binyuze mu “kugaburira imitwe yitwaje intwaro”.

Byari mbere yo gushimangira ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu ubutegetsi bwabo”, yungamo ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.

Ni amagambo ajya gusa n’ayo Perezida Tshisekedi wa RDC yavuze mu Ukuboza 2022, ubwo na we yabwiraga urubyiruko rw’igihugu cye ko yifuza gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

U Burundi cyakora buvuga ko Ndayishimiye atari agambiriye kuvuga ko yifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ko ahubwo yasubizaga ku kibazo yari abajijwe cy’impamvu urubyiruko rw’u Rwanda rutajya ruhura na bagenzi babo bo mu karere; ibyatumye aruhamagarira na rwo kujya rwitabira bijyanye n’ubutumwa bwe bwo guteza imbere iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

Bwavuze kandi ko itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryamagana ibikangisho bya Ndayishimiye ari “Propagande” igamije kuyobya abantu, mu rwego rwo guca ku ruhande umuzi w’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Burundi mu itangazo ryayo yavuze ko ubwo Ndayishimiye yavugaga

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Burundi bwigaramye amagambo ya Ndayishimiye wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
    Uburundi bwisamye bwasandaye, akarenze umunwa karushya ihamagara, kuba baravuze ko bashaka gufasha abaturage b’u Rwanda kwigumura ku butegetsi, ndetse bakongeraho ko u Rwanda rufite abategetsi babi nta gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kurenze uko, nge mbona ubutegetsi bw’u Burundi busanzwe buhirimye, ubwo se uhirimye azahirika uhagaze? Ubundi bishobotse Ibihugu bikomeye bikareka kwivanga ubundi n’abo bategetsi b’u Burundi na DRC batwifuzaho intambara tukihanganira, bananiwe no kunesha m23 kandi bafite Sukhoi, Drone zikomeye cyane, BM, Fighter helicopters none barananiwe, ibaze m23 irwana n’ingabo z’Uburundi Fardc, fdlr, Wazarendo, Wagner, abacancuro bo muri Romania, Malawi, hiyongereyeho Ingabo z’ibitangaza za South Africa none bakubitwa umunsi ku munsi none ngo barashaka gutera u Rwanda? Ngaho nibagerageze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *