U Burundi bwohereje icyiciro cya gatatu cy’ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zifashe izazibanjirije kugenzura ibice byari byarafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Masisi.
Ibiro by’umutwe w’ingabo zo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba ukorera mu burasirazuba bwa RDC, EACRF, byatangaje ko iki cyiciro cy’abasirikare b’u Burundi cyageze i Goma kuri uyu wa 15 n’uwa 16 Werurwe 2023.
EACRF ivuga ko barahita basanga bagenzi babo bamaze kugera muri Sake, bakazakomereza mu bindi bice byo muri Masisi birimo Kilolirwe na Kitchanga.
Inshingano ingabo z’u Burundi zifite muri ibi bice, nk’uko EACRF ibyemeza, ni ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ku wa 14 Werurwe, abasirikare b’u Burundi bari bamaze iminsi muri RDC boherejwe mu bice bitandukanye bya Masisi nyuma y’aho abarwanyi ba M23 baharekuye, berekeza mu gice cy’uburasirazuba.





