Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya bahamagariye abatora kwitabira imyigaragambyo yiswe “Noon against Putin” ku biro by’itora mu gihugu hose kuri iki Cyumweru, umunsi wa nyuma w’itora mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burusiya.
Abatora basabwe guhurira ku biro by’itora saa sita z’amanywa mu turere 11 tw’u Burusiya kugira ngo bigaragambye batishyize mu kaga barenga ku itegeko rikomeye ribuza imyigaragambyo rya Moscow.
Imyigaragambyo myinshi yatangiye kuva amatora y’umukuru w’u Burusiya yatangira ku wa Gatanu, aho Perezida Vladimir Putin yizeye ko azatsinda.
Hafashwe abantu benshi, barimo Abarusiya baregwa gusuka amarangi mu dusanduku tw’itora ndetse n’ibitero by’inkongi z’umuriro.
Ni iki tuzi kuri ‘Noon against Putin’?
Iyi gahunda yo kwigaragambya yatangajwe bwa mbere n’umugabo utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, Alexei Navalny, mbere y’urupfu rwe muri gereza yari afungiwemo mu kwezi gushize nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 1 Gashyantare, Navalny yavuze ko ari imyigaragambyo “yemewe kandi ifite umutekano” anahamagarira abatavuga rumwe na Putin bose kuzayitabira.
Icyo gihe Navalny yaranditse ati: “Igikorwa cya ‘Noon against Putin’ gihuza neza ibice byose. Gutora, imyigaragambyo, kuhaba, no gufatanya n’abazabana nawe ku biro by’itora icyo gihe.”
Umupfakazi we, Yulia Navalnaya, na we yashimangiye umuhamagaro we, asaba abigaragambyaga kwigaragaza ari benshi icyarimwe kugira ngo barushe intege ibiro by’itora.


