“U Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse hose mu gihe bikurikije amategeko,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ushize muri Benin ari kumwe na mugenzi we, Patrice Talon, ubwo yabazwaga uko abona kuba muri Afurika kw’u Burusiya, ibikomeje guteza umwiryane hagati yabwo n’ibindi bihugu by’ibihangange.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Burusiya ari ikindi kibazo Abanyafurika batari bakwiye kuba bafite. Ati “ U Burusiya ni ikindi kibazo tudakeneye kugira mu by’ukuri. U Burusiya cyangwa ikindi gihugu cy’igihangange ntibyagakwiye kuba ikibazo cyacu kinini. Ibi bihugu by’ibihangange bifite ibindi bibazo byabyo byo gukemura, hanyuma bigakomeza kunyunyuza ibi bihugu bitoya byacu,”
Yakomeje avuga ko u Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse kimwe n’ibyo bihugu bindi by’ibihangange bitabyishimira.
Ati “ u Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse hose byemewe n’amategeko kimwe n’ikindi gihugu cyose gifite uburenganzira bwo kuba aho gishatse. Bivuze, abaza muri Afurika…numva abantu banijujutira u Bushinwa, u Burusiya, ariko se bo bite? Ni ubuhe burenganzira bafite bwo kuba muri Afurika abandi badafite?”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyo Abanyafurika bakwiye gukora ari ukwegerana bagakorana bakamenya ibyo bakeneye mu bijyanye n’imikoranire, kumenya ubaha icyo bakeneye no kumenya niba buzuza ibyo Abanyafurika babakeneyeho.


