U Burusiya burashinja Ukraine guhanura indege yari itwaye imbohe z’intambara

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko indege ya gisirikare yari irimo imbohe z’abasirikare ba Ukraine yaguye Belgorod, hafi y’umupaka wa Ukraine, abari barimo bose bakahasiga ubuzima.

Minisiteri iragira iti: “Mu ndege hari harimo abasirikare ba Ukraine 65 bafatiwe ku rugamba bajyanwaga mu rwego rwo kugurana imbohe, abakozi batandatu bo mu ndege ndetse n’ababaherekeje batatu”.

Guverineri waho avuga ko nta barokotse kandi BBC ivuga ko itabashije kugenzura abari mu ndege, cyangwa icyateye indege guhanuka.

Umuvugizi w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yavuze ko uyu munsi hari hateganijwe igikorwa cyo kugurana imfungwa.

Video yagenzuwe yerekana indege imanuka hafi y’umudugudu wa Yablonovo, ku birometero 70 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Belgorod.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya irashinja Ukraine kurasa indege, ariko nta kimenyetso itanga, aho buvuga ko indege yavaga ku birindiro bya Chkalovsky hafi ya Moscou yerekeza i Belgorod.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *