U Burusiya buremeza ko bwafashe bamwe mu bagabye igitero cyahitanye 133 i Moscow

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ubutegetsi bwe bwafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe mu nzu ikorerwamo ibitaramo i Moscow mu murwa mukuru kigahitana abantu 133.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Putin yavuze ko abo batawe muri yombi berekezaga muri Ukraine. Yavuze ko igihugu cye cyakajije umutekano ategeka ko ku Cyumweru hazaba umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose.

Abatawe muri yombi uko ari bane bari mu itsinda ry’abantu 11 bafashwe kuwa Gatanu bakekwaho kugira uruhare mu kugaba icyo gitero mu nzu ikorerwamo ibitaramo i Moscow

Ukraine yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare muri icyo gikorwa ivuga ko perezida Putin w’Uburusiya n’abandi banyapolitike bo muri icyo gihuvu barimo kuyisarika mu rwego rwo kugirango bongere amajwi abashyigikira mu ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine ubu itangiye umwaka wa gatatu.

Itsinda rifitanye isano na Leta ya Kiyisilamu muri Afghanistan, ryigambye icyo gitero ribinyujije mu itangazo ryasohotse ku mbuga mpuzambaga.

Umukozi wo mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko inzego z’ubutegetsi za Amerika zemeje ko icyo gitero cyagabwe na Leta ya Kiyisilamu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *