Umuyobozi w’ishami ry’ingabo z’u Burusiya rishinzwe gukumira ibitero by’intwaro zangiza ibinyabuzima n’iz’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Igor Kirillov, yatangaje ko afite amakuru y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ziri kuvana ubwoko bw’izi ntwaro muri Ukraine, zikoherezwa mu bindi bihugu birimo Poland.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibivuga, kuri uyu wa 30 Mutarama Kirillov yatangaje ko USA yatangiye kwimura izi ntwaro kuva ubwo u Burusiya bwatangizaga ibikorwa byihariye bya gisirikare muri Ukraine.
Kirillov ati: “Muri gahunda yo guhagarika ibikorwa bya gisirikare by’ibinyabuzima, US iri kwimurira ibirindiro n’inganda zayo muri Poland hamwe no muri Leta za Baltic. Ibikoresho byavuye muri Ukraine byagezeyo.”
Uyu musirikare yatangaje ko ingabo za USA zishaka kugeragereza izi ntwaro ku batuye muri Ukraine no mu bindi bihugu bituranyi, hafi y’imbibi bihana n’u Burusiya. Ngo ibyo bigaragazwa n’iperereza ryakozwe, rikabonekamo inyandiko zigera ku bihumbi 20.
Kirillov asobanura ko kubera igitutu cy’amahanga, USA yatangiye kwimurira inganda z’intwaro zangiza ibinyabuzima mu nzego za gisivili zirimo: ikigo gishinzwe ubuzima, igishinzwe ingufu n’igishinzwe iterambere mpuzamahanga.


