U Burusiya burigamba kuburizamo igitero cya drones za Ukraine zisaga 20

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kuri iki Cyumweru yavuze ko u Burusiya bwahagaritse igitero cya Ukraine ku turere tw’igihugu kirimo byibura drone 24 na misile ebyiri.

Minisiteri yavuze ko indege zitagira abadereva za Ukraine zarasiwe hejuru ya Moscou, Tula, Kaluga, Smolensk na Bryansk.

Yavuze kandi ko ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zarashe misile ebyiri za Ukraine zo mu bwoko bwa S-200 ziraswa mu kirere zivuye ku butaka zahinduwe kugira ngo zirase ku butaka.

Minisiteri yavuze ko misile zarasiwe hejuru y’inyanja ya Azov.

Umuyobozi w’akarere, Alexei Dyumin, yatangaje ko umuntu umwe yakomeretse muri Tula ubwo indege itagira abadereva yaraswaga ikagonga inyubako yo guturamo.

Umuyobozi w’i Moscou, Serge Sobyanin, yagize ati: “Igitero cya drone cyageragejwe ijoro ryose.”

Ikinyamakuru Kommersant cyavuze ko ingendo z’indege zatindijwe cyangwa zahagaritswe ku bibuga by’indege bikuru bya Moscou kubera igitero cy’indege zitagira abadereva.

Ku wa Gatandatu, Ukraine yavuze ko Kyiv yagabweho igitero kinini kurusha ibindi cy’indege zitagira abadereva z’u Burusiya.

Umuyobozi washyizweho n’u Burusiya mu karere ka Donetsk yavuze ko ingabo za Ukraine zagabye igitero ku miyoboro y’amashanyarazi, bigatuma abantu bamwe babura amashyanyarazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *