U Burusiya butangaje ko bwafashe igice cya Donbas kirimo Donetsk na Luhansk

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri w’ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu amaze gutangaza ko zamaze kwambura iza Ukraine igice cyose cya Donbas giherereyemo Leta ya Donetsk na Luhansk ziharanira ubwigenge.

Ikinyamakuru RT cyegamiye kuri Leta y’u Burusiya kigize kiti: “Donbass yose iri mu maboko ya Moscow-Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya.”

Minisitiri Shoigu asobanura ko ingabo za nyuma zari Ukraine zari zisigaye muri Leta ya Luhansk zakuwemo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022. Aya makuru yamaze kuyageza kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Agace ingabo za Ukraine zari zisigayemo ni Lisichansk zarimo kuva mu 2014 ubwo Luhansk yatangazaga ko yigenga. Guhera mu gitondo cy’uyu munsi, ingabo z’u Burusiya ni zo ziyirimo nk’uko RT yakomeje abisobanura.

Gusa ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byo bivuga ko Minisitiri Shoigu yatangaje ifatwa rya Luhansk, aho kuba Donbas yose. Amakuru bikesha Minisiteri y’ingabo agira ati: “Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya, General Sergey Shoigu yamenyesheje Umugaba w’Ikirenga, Vladimir Putin inkuru y’ibohorwa rya Repubulika ya Lugansk.”

Niba koko Donbas yose yageze mu maboko y’u Burusiya, byaba bisobanuye ko bumaze gutsinda iyi ntambara bwatangije muri Gashyantare 2022, kuko ari yo ntego nyamukuru bwagaragaje ko bufite.

Ntacyo Leta ya Ukraine iratangaza kuri aya makuru, cyane ko ataramara n’isaha atangajwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *