Abahoze ari abajenerali batatu ba Afghanistan batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, ko abasirikare ba special forces ba Afghanistan barwananye n’ingabo z’Abanyamerika nyuma bagahungira muri Iran nyuma y’uko Amerika ivanyeyo ingabo za yo mu mwaka ushize, ubu barimo guhabwa akazi n’u Burusiya kugira ngo barwane muri Ukraine .
Bavuze ko Abarusiya bifuza gukurura ibihumbi by’abahoze ari abakomando b’indashyikirwa ba Afganistan mu mutwe w’ingabo zabo z’abanyamahanga “Foreign legion ” batanga umushahara uhoraho w’amadolari 1.500 ku kwezi kandi babasezeranya ahantu heza ho kuba bo n’imiryango kugira ngo birinde kwirukanwa basubizwa iwabo, aho benshi batekereza ko byaba ari nko kubakatira kwicirwa mu maboko y’Abatalibani.
Umwe mu bajenerali, Abdul Raof Arghandiwal, yagize ati: “Ntibashaka kujya kurwana, ariko nta mahitamo bafite.” Yongeyeho ko abakomando icumi cyangwa barenga bari muri Irani bohererezanyije ubutumwa bugufi bafite ubwoba bwo gusubizwa iwabo krusha ibindi. “Barambajije bati: ‘Mpa igisubizo. Tugomba gukora iki? Nidusubira muri Afghanistan, abatalibani bazatwica. ‘”
Arghandiwal yavuze ko kwinjiza mu gisirikare biyobowe n’ingabo z’Abarusiya z’abacanshuro ba Wagner Group. Undi mujenerali, Hibatullah Alizai, umuyobozi mukuru w’ingabo wa nyuma wa Afghanistan mbere y’uko abatalibani bafata igihugu, yavuze ko ibi birio no kugirwamo uruhare n’uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zidasanzwe za Afghanistan wabaye mu Burusiya kandi uvuga ururimi rwabo.
Ibi bije nyuma y’amezi abasirikare ba Amerika barwananye n’ingabo zidasanzwe za Afhanistan baburiye ko abatalibani bagambiriye kubica kandi ko bashobora gufatanya n’abanzi ba Amerika kugira ngo bakomeze kubaho cyangwa kubera kurakarira n’abo bahoze bakorana.


