Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahuye n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yatangaje ko Moscou atari yo nyirabayazana w’ikibazo cy’ibiribwa cyiyongera ku mugabane wabo.
Televiziyo ya Leta yerekanye Putin asuhuza Perezida wa Senegal, Macky Sall, umuyobozi wa AU, na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo ya AU, ubwo batangiraga ibiganiro muri hotel iherereye mu majyepfo y’u Burusiya.
Ingabo z’u Burusiya zafashe igice kinini cy’inkombe y’amajyepfo ya Ukraine mu gihe cy’intambara imaze iminsi 100 kandi ubwato bw’intambara bw’u Burusiya nibwo bugenzura icyambu cya Ukraine ku Nyanja y’Umukara. Ariko bukomeje gushinja Ukraine n’uburengerazuba uruhare mu ihagarikwa ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri Ukraine.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko Perezida Putin aza kugeza kuri Macky Sall n’ntumwa ayoboye aho igihugu cye gihagaze ku kibazo cy’ibinyampeke bya Ukraine.
Ati “Perezida arabwira inshuti zacu zo muri Afurika uko ibintu bimeze, arongera asobanure ibibera aho, uwateze mine ibyambu, ibikenewe kugira ngo ibinyampeke bigende, ko nta muntu n’umwe ku ruhande rw’u Burusiya ufunga ibyo byambu, ”

Ibihugu bya Afurika byibasiwe cyane bigenda byiyongera,kubera ibiciro by’ibinyampeke, amavuta yo gutekesha, lisansi n’ifumbire byazamutse cyane.
U Burusiya na Ukraine byihariye kimwe cya gatatu cy’ibicuruzwa by’ingano ku Isi, mu gihe u Burusiya buri no mu bihugu bya mbere ku Isi byohereza mu mahanga ifumbire mvaruganda naho Ukraine ikaba yohereza mu mahanga ibigori n’amavuta byinshi ku Isi.
Moscou irashinja iki kibazo za mine zo mu mazi zireremba hai y’ibyambu bya Ukraine ndetse n’ibihano by’iburengerazuba bibangamiye ingano n’ifumbire mvaruganda bwoherezaga mu mahanga kubera ingaruka z’ubwikorezi, amabanki n’ubwishingizi.
U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye kwemerera amato atwara ibiryo kuva muri Ukraine mu rwego rwo gukuraho ibihano bimwe na bimwe, icyifuzo Ukraine yavuze ko ari “blackmail”.


