U Burusiya kuri uyu wa Mbere bwavuze ko buhagaritse umubano bwari bufitanye na NATO, ndetse bwahagaritse ibiro byari bibuhagarariye muri uyu muryango ndetse bugafunga ibiro byawo i Moscow kubera umubao w’impande zombi ukomje kwangirika.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sergei Lavrov, yatangaje iki cyemezo nyuma y’uko NATO yirukanye abantu benshi bari bagize ubutumwa bw’u Burusiya muri uyu muryango bashinjwa ubutasi.
Lavrov yabwiye abanyamakuru i Moscou ati: “Nyuma y’ingamba zimwe na zimwe zafashwe na NATO, ibintu by’ibanze bisabwa mu mikoranire rusange ntabwo bikiriho,”
Yavuze ko Moscow igiye guhagarika imirimo y’ubutumwa bwayo muri NATO i Buruseli, harimo n’uwari uhagarariye igisirikare, guhera ku ya 1 Ugushyingo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
U Burusiya kandi bwahagaritse ibiro bya NATO byakoreraga muri Ambasade y’u Bubiligi i Moscow, byashinzwe mu 2002, hamwe n’ibiro bishinzwe amakuru bya NATO byashyizweho mu 2001 hagamijwe kunoza ubwumvikane hagati ya NATO n’u Burusiya.
Lavrov yagize ati: “NATO imaze kugabanya cyane umubano wayo n’ubutumwa bwacu.”
Ati: “Ntabwo tubona impamvu yo gutekereza ko impinduka zose zishoboka mu gihe kiri imbere.”
Lavrov yavuze ko haramutse hagize ibibazo byihutirwa byavuka NATO ishobora kubigaragaza inyuze Ambasaderi w’u Burusiya mu Bubiligi.
Izi ntambwe zikaba zihagaritse imyaka myinshi y’ingufu zashyirwaga mu kunoza umubano hagati y’u Burusiya na NATO nyuma y’isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu 1991.
Umuryango wa NATO ugizwe n’ibihugu 30, bibiri muri byo bikaba biherereye muri Amerika ya Ruguru (Canada na USA), mu gihe 28 biri mu Burayi, kimwe muri byo, Turkiya kibarirwa mu Burayi no muri Aziya.
Abanyamuryango bose bafite ingabo, usibye Iceland, idafite ingabo zisanzwe (ariko ifite abashinzwe kurinda inkombe hamwe n’itsinda rito ry’inzobere z’abasivili mu bikorwa bya NATO. Batatu mu banyamuryango ba NATO ni ibihugu bitunze intwaro za kirimbuzi: u Bufaransa, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


