U Burusiya bwahambirije abadipolomate basaga 20 b’u Budage

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, u Burusiya bwatangaje ko bwirukanye abadipolomate barenga 20 b’u Budage mu byo bwavuze ko ari intambwe y’icyubahiro nyuma yo kuvuga ko u Budage bwirukanye abadipolomate benshi b’u Burusiya .

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yanditse ku rubuga rwe rwa Telegramu ko Moscou yagereye Berlin mu kebo yayigereyemo “yirukana imbaga y’abakozi ba Ambasade y’u Burusiya mu Budage.”

Nyuma yaje kubwira televiziyo ya Leta y’u Burusiya ko abadipolomate b’Abadage “barenga 20” bazirukanwa.

Ibiro Ntaramakuru by’u Budage, DPA, na byo byatangaje ku wa Gatandatu ko indege y’u Burusiya yahawe uruhushya rwa dipolomasi rwihariye rwo kugwa i Berlin, ariko impamvu ntiyatanzwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage yavuze ko yitaye ku byo u Burusiya bwavuze.

Minisiteri yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ati: “Guverinoma y’u Budage n’uruhande rw’u Burusiya byavuganye mu byumweru bishize ku bibazo by’abakozi babihagarariye mu mahanga.” Ntabwo yavuze ku kwirukana abadipolomate.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *