U Burusiya bwahambirije ambasaderi w’ikindi gihugu nyuma yo kwirukana uwa Estonia

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Latvia i Moscou, Maris Riekstins, yategetswe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya kuva mu gihugu bitarenze ibyumweru bibiri. Ku wa Gatanu, Dacija Rutka, charge d’affaires wa Latvia i Moscow, yahamagajwe muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho yamenyesherejwe icyo cyemezo .

Ku wa Mbere, Riga yari yavuze ko Moscow irimo kumanura urwego rw’ububanyi n’amahanga, avuga ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine ndetse n’imibanire yabwo n’igihugu cy’igituranyi cya Estonia, aho naho ba ambasaderi babyo muri Moscow na Tallinn birukanwe mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya mu itangazo ryayo yagize iti: “Twashimangiye ko ishingiro ry’iki gikorwa by’uburyo bumwe bw’ubufatanye n’ibindi bihugu bya Baltique bitemewe.”

Ati: “Bafite ‘ubufatanye’ mu kintu kimwe gusa: Kwanga Abarusiya (Russophobia) hamwe n’ubushake bwo gutangiza intambwe mbi ku Burusiya barimo gushishikrizwa na Amerika ndetse n’ibindi bihugu bitari inshuti.”

Nk’uko bitangazwa na Russia Today, Minisiteri yongeyeho ko umubano hagati ya Moscou na Riga umaze “gusenywa ahanini” n’igitero cya Latvia cyibasiye itangazamakuru rikoresha ururimi rw’ikirusiya ndetse no gushinja ibyaha benewacu. ”

Muri uku kwezi, abapolisi ba Latvia bataye muri yombi Marat Kasem, umwanditsi mukuru wa Spuntik Lithuania ndetse akaba n’umunyagihugu wa Latvia, akekwaho kuba yararenze ku bihano byafatiwe Moscou. Abategetsi b’u Burusiya bamaganye ibyo Kasem aregwa bavuga ari ibihimbano kandi ko “bitumvikana.”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yanenze Riga kuba yarakuyeho inzibutso zo mu gihe cy’Abasoviyeti. N’ubwo abaturage b’u Burusiya bigaragambije, abategetsi ba Latvia basenye inzibutso nyinshi z’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, harimo na obelisk ndende mu murwa mukuru yubatswe mu rwego rwo kwibuka ko igihugu cyabohowe cyambuwe Abanazi.

Muri uku kwezi, igihugu cya Estonia cyasabye ko u Burusiya bwagabanya cyane abakozi bakorera kuri ambasade yabwo i Tallinn. Ku wa Mbere, Moscou yasubije igabanya umubano w’ibihugu byombi kugeza ku rwego rwo gutegeka Ambasaderi wa Estonia gusubira mu gihugu cye bitarenze itariki ya 7 Gashyantare. Estonia na yo yahise itegeka Ambasaderi w’u Burusiya guhambira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *