Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, General Sergei Shoigu, kuri uyu wa 22 Werurwe yahaye imidali y’ishimwe abapilote babiri ba Sukhoi Su-27 bahanuye akadege katagira abapilote ka Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu cyumweru gishize.
Iri shimwe bariherewe mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri Shoigu cyo gushimira abasirikare barwaniye u Burusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine kuva muri Gashyantare mu mwaka ushize.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya bibivuga, yatangaje iby’iki gikorwa iti: “Orders of Courage zahawe abapilote b’indege za Su-27 babujije indege y’Abanyamerika ya MQ-19 itagira umupilote kuvogera ikirere gifunzwe by’agateganyo kubera ibikorwa bya gisirikare byihariye.”
Leta y’u Burusiya ivuga ko iyi drone ya USA yagaragaye ubwo yari hafi y’ikirere cy’igice cya Crimea tariki ya 14 Werurwe 2023, kandi ngo yari igambiriye gukora ubutasi ku bikorwa bya byihariya bya gisirikare bibera muri Ukraine.
Ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze kuyibona, nk’uko Minisiteri y’ingabo ikomeza ibivuga, ngo ni bwo aba bapilote bagiye kuyikumira bakoresheje Su-27, birangira iguye mu nyanja y’Umukara, irashwanyagurika.
Igisirikare cya USA cyatangaje ko iyi drone yari mu kirere mpuzamahanga, kandi ko yahanuwe n’ingabo z’u Burusiya, bityo ko ari igikorwa cyo kwamaganwa.


