Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Anatoly Antonov, yazimenyesheje ko intwaro zikomeje koherereza Ukraine ziratuma ibintu birushaho kuba bibi.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byabitangaje, Ambasaderi Antonov yagize ati: “Gukomeza gusukiranya ubudatuza intwaro muri Ukraine bizateza ibibazo by’inyongera kandi bigire ingaruka zitateganyijwe. Gusa abategetsi ba Washington bapfutswe amaso n’igitekerezo cyo guca intege u Burusiya ntabwo baramenya gusuzuma ingaruka z’ibyo bakora.”
Ambasaderi Antonov yakomeje agira ati: “Abategetsi bakomeje kohereza intwaro muri Kyiv. Niba baherutse kohereza MPADS na ATGMs, ubu izigezweho ni imbunda ziremereye, MLRS ndetse n’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.”
USA ivuga ko itazohereza abasirikare muri Ukraine gusa ikemeza ko izakomeza kuyiha ubufasha mu bijyanye n’ubutasi. U Burusiya bubona ko iki gikorwa kigamije gufasha Ukraine kwica abasivili benshi.
U Burusiya kandi buremeza ko n’ubwo USA ivuga ko itazohereza abasirikare muri Ukraine, isanzwe yoherezayo abacancuro. Ambasaderi Antonov ati: “Iyi gahunda yongera ibyago mu mubano uri hagati y’ibihugu bifite ingufu kirimbuzi nyinshi.”
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze amezi ane. Ibihugu byinshi bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko ibiri mu muryango NATO bishyigikiye iki gihugu kigabwaho ibitero.


