Kuri uyu wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero byo mu kirere ku murwa mukuru Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine, bikomeretsa byibuze abantu 18 ndetse byangiza n’ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu.
Abatangabuhamya babwiye Reuters ko ibisasu byumvikanye i Kyiv no mu karere kayegereye nyuma y’integuza y’igitero cy’indege. Abayobozi batangaje ko bohereje itsinda ry’abatabazi ahantu henshi mu murwa mukuru.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Ihor Klymenko, yatangaje ko abantu bakomeretse mu turere twa Kyiv na Cherkasy ndetse no mu mujyi wa Kharkiv mu burasirazuba mu gitero cyagabwe mu gitondo cya kare.
Yanditse ku muyoboro wa Telegram ati: “Ni igitondo kidatuje. Ibisasu byumvikanye mu turere dutandukanye twa Ukraine.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko i Kyiv abantu barindwi barimo umukobwa w’imyaka 9 bakomeretse. Yavuze kandi ko ibisigazwa bya misile byaguye mu mujyi rwagati ndetse ibikorwa remezo n’inyubako nyinshi zidatuwe zangiritse, biteza inkongi y’umuriro.
Klymenko yavuze ko hotel imwe n’amaduka menshi byangiritse muri Cherkasy rwagati muri Ukraine kandi abantu barindwi barakomereka.


