Amerika n’u Burusiya byaguranye imfungwa buri ruhande rwri rufunze, ari zo; umukinnyi wa basketball wo muri Amerika, Brittney Griner, n’umucuruzi w’intwaro uzwi cyane witwa Viktor Bout, wari umaze imyaka 12 afungiwe muri gereza yo muri Amerika .
Perezida Joe Biden yavuze ko Griner afite umutekano kandi ari mu ndege ataha avuye muri Let Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ati: “Nishimiye kuvuga ko Brittney ameze neza … akeneye igihe n’umwanya kugira ngo asubire mu buzima”.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Bout, uzwi cyane ku izina ry’ “umucuruzi w’urupfu”, yagarutse i Moscou.
Mu magambo make Bout yabwiye umunyamakuru kuri televiziyo y’igihugu, nyuma yo kugera mu Burusiya ati: “Mu gicuku bankanguye gusa bambwira bati ‘shyira hamwe ibintu byawe kandi byari ibyo gusa.”
Bout ngo yamanutse mu ndege yitwaje indabyo mbere yo guhobera nyina n’umugore we.
Muri Gashyantare, Griner yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Moscou azira gutunga amavuta y’urumogi maze ukwezi gushize yoherezwa muri gereza aho yari yakatiwe imyaka 9 y’igifungo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho na Arabiya Sawudite na UAE, igikomangoma cy’ikamba cya Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman yagize uruhare runini mu ihererekanya izi mfungwa, hamwe na Perezida wa UAE, Mohammed bin Zayed al-Nahyan.
Ubuyobozi bwa Biden bwari bwasabye ko habaho kugurana imfungwa muri Nyakanga, buzi ko Moscou yashakaga kuva kera irekurwa rya Bout.


