Ukraine yahakanye kugira uruhare mu gutega mu modoka bombe yahitanye umukobwa wa Alexander Dugin, umugabo bivugwa ko ari umwe mu nshuti magara za Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin.
U Burusiya bwashinje “serivisi zidasanzwe” zo muri Ukraine kuba zarateze igisasu mu modoka cyahitanye Darya Dugina, umukobwa w’umugabo uvuga rikijyana mu Burusiya washyigikiye igitero cya Moscou muri Ukraine.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama, Kyiv yahakanye ko nta ruhare yagize muri icyo gitero, aho umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak, avuga ko iki kirego ari “poropagande”.
Dugina, w’imyaka 29 wari umusesenguzi kuri Televiziyo y’igihugu y’u Burusiya, yapfuye ku wa Gatandatu ubwo igisasu cyari cyatezwe mu modoka ya Toyota Land Cruiser cyaturikirizwaga kure ubwo yari mu nzira mu nkengero za Moscou arimo gutaha.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko se, Alexander Dugin, washyigikiye intambara ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuri Ukraine, yahinduranyije imodoka n’umukobwa we mbere gato y’iryo bara nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Dugin, umuhanga mu bya filozofiya, umwanditsi akaba n’umuhanga mu bya politiki abo mu Burengerazuba bita “ubwonko bwa Putin”, bamwe bemeza ko ari we wari ugenderewe muri ubu bwicanyi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, Urwego rushinzwe umutekano mu Burusiya (FSB), rwasimbuye kabuhariwe mu butasi, KGB, yavuze ko “icyaha cyateguwe kandi cyakozwe na serivisi zidasanzwe za Ukraine”.
FSB yavuze ko umuturage wa Ukraine, Natalya Vovk, ari we wakoze ubwo bwicanyi hanyuma ahungira muri Estonia.
FSB yavuze kandi ko Vovk n’umukobwa we w’imyaka 12 bageze mu Burusiya muri Nyakanga ahakodesha inzu yo kubamo kandi akora ubushakashatsi ku mibereho ya Dugina.
FSB yavuze ko uvugwa ko ari we wagabye igitero yari mu birori byabereye mu nkengero Moscou ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, aho Dugina na se na bo bari bitabiriye, mbere yo guturitsa cyar cyatezwe mu modoka Dugina yari atwaye nyuma bakambuka berekeza muri Estonia.
Ikigo cy’ubutasi kandi cyasohoye amashusho ya camera z’umutekano agaragaza ukekwaho ubwicanyi hamwe n’indangamuntu ye ya gisirikare, kivuga ko yari umwe mu bagize umutwe wa Azov wo mu Gisirikare cya Ukraine.
Podolyak, umujyanama wa Perezida wa Ukraine, yahakanye uruhare rwa Ukraine muri ubu bwicanyi. Abinyujije kuri twitter, yamaganye ibirego FSB avuga ko ari ibihimbano, ahubwo yemeza ko urupfu rwa Dugina rwatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’inzego z’umutekano z’u Burusiya.
Hagati aho Batayo ya Azov yavuze ko uyu mugabo atigeze aba mu bayigize kandi ashinja u Burusiya guhimba ibinyoma.


