U Burusiya bwasubije Ukraine ko kwigarurira Crimea ari inzozi itazakabya

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byasubije Ukraine ko kwisubiza igice cya Crimea yambuwe mu mwaka w’2014 bitazashoboka.

Umuvugizi w’ibi biro, Dmitry Peskov, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yatangaje ko Crimea ari igice cy’u Burusiya. Ati: “Crimea ni igice cy’u Burusiya.”

Peskov atangaje aya magambo nyuma y’aho tariki ya 24 Gashyantare 2023, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, atangaje ko igihugu cye kizatsinda u Burusiya muri uyu mwaka, kandi ko kizisubiza na Crimea kuko ari iyabo.

Perezida Zelensky yemeza ko kugira ngo igihugu cye kizasubirane Crimea n’ibindi bice ingabo z’u Burusiya zafashe, ikeneye intwaro zikomeye ziganjemo izikumira ibitero byo mu kirere nka HIMARS, IRIS-T, Patriots n’indege z’intambara nka F-16.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *