U Burusiya bwemeye gusubiza abana 4 b’Abanya-Ukraine imiryango yabo

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwemeye gusubiza abana bane bo muri Ukraine mu miryango yabo, mu rwego rw’amasezerano yagizwemo uruhare na Qatar.

Kubacyura biri muri gahunda y’ibanze yo gusubiza abana ibihumbi n’ibihumbi bashimuswe n’u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu mwaka ushize.

Umwana muto muri bane afite imyaka ibiri, naho umukuru afite imyaka 17.

Ukraine yavuze ko yabaruye abana bayo 20.000 bajyanywe n’u Burusiya.

Icyakora umubare w’abo bana Ukraine yatangaje bikekwa ko harimo no gukabya nk’uko tubikesha BBC.

Muri Werurwe, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, rumushinja we na komiseri we ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova, gutwara abana ba Ukraine mu buryo butemewe.

U Burusiya bwashimangiye ko bwabatwaye mu rwego rw’ubutabazi gusa, buvuga ko bwimuye abana ibihumbi magana bo muri Ukraine kugira ngo babarinde akaga, abayobozi bakuru batesha agaciro ibyo birego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *