Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashinje Ukraine kuba inyuma y’iturika ry’ikiraro cya Kerch, itegura “igikorwa cy’iterabwoba” cyangije igice cy’ikiraro gihuza u Burusiya n’intara bwigaruriye ya Crimea .
Ikiraro, gifite agaciro gakomeye n’ikitegererezo ku Burusiya, cyangijwe ku wa Gatandatu n’ibyo Moscou yavuze ko ari ikamyo yari itezemo igisasu. Urujya n’uruza kuri iki kiraro cya kilometero 19 rwahagaritswe by’agateganyo, bibangamira inzira ikomeye yo kugemurira ingabo z’u Burusiya zihanganye n’ibitero bya Ukraine byo kuzisubiza inyuma.
“Nta gushidikanya. Iki ni igikorwa cy’iterabwoba kigamije gusenya ibikorwa remezo by’abasivili bikomeye cyane, ”ibi bikaba byavuzwe na Putin ku Cyumweru mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Telegramu rwa Kremlin.
Ati: “Ibi byateguwe, bikorwa kandi bitegekwa na serivisi zidasanzwe za Ukraine.”
Kuri uyu wa Mbere, Putin akaba yatumije inama y’akanama k’igihugu k’umutekano akorana n’umuyobozi wungirije w’akanama, Dmitry Medvedev, avuga ko u Burusiya bugomba kwica “abaterabwoba” nyirabayazana w’icyo gitero.
Dmitry Medvedev wahoze ari na Perezida w’u Burusiya ati: “U Burusiya bushobora gusa gusubiza iki cyaha bwica mu buryo butaziguye abaterabwoba, nk’uko bisanzwe bimenyerewe ahandi ku Isi. Ibi ni byo abaturage b’Abarusiya biteze. ”
Ibyangiritse ku kiraro byaje mu gihe bivugwa ko u Burusiya buri gutsindwa mu burasirazuba no mu majyepfo, ndetse no mu gihe hakomeje kuzamuka impungenge zo gukoresha intwaro za kirimbuzi.
Mu kwezi gushize u Burusiya bwigaruriye ku mugaragaro intara enye za Ukraine nyuma y’amatora ya referendumu bivugwa ko anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi Putin yihanangirije kenshi ko igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku Burusiya gishobora kubyara igisubizo cya kirimbuzi.


