U Burusiya bwongeye kubyuka busuka ibisasu kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwagabye igitero gishya cyo mu kirere kuri Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho abayobozi ba Ukraine babwiye abasivili kwihisha mu gihe ingabo zirwanira mu kirere zarashe misile zinjiraga .

Misile ebyiri zagaragaye hejuru y’akarere ka Mykolaiv, nk’uko byatangajwe na guverineri waho, Vitaly Kim, kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram.

Ati: “Misile zirimo kuguruka ku butaka bwa Ukraine. Nibura ebyiri mu majyaruguru y’uburengerazuba unyuze mu karere ka Mykolaiv”.

Umunyamakuru wa Reuters kandi yumvise urusaku rwa misile yagenderaga ku butumburuke buto, nko mu birometero 30 uvuye i Kyiv.

Umuburo wo kwitegura ibitero byo mu kirere watanzwe mu gihugu hose ubwo abantu batangiraga kujya mu kazi mu gitondo. Mu murwa mukuru, benshi bahungiye muri station ya gari ya moshi, bamwe bicaye ku biringiti n’intebe nto za plastiki.

Umuyobozi w’ibiro bya perezida, Andriy Yermak ati: “misile za mbere z’u Burusiya zahanuwe.”

Kuva mu Kwakira, u Burusiya bwibasiye ibikorwa remezo bikomeye bukoresheje ibitero bya misile na drone, bituma mu gihugu hose haba umwijima ndetse n’ukundi kubura amashanyarazi mu gihe cy’itumba.

Igisirikare cya Ukraine kikaba cyavuze ko intwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere zahanuye indege zitagira abadereva 24 zose zoherejwe n’u Burusiya mu ijoro ryakeye. Indege zitagira abaderevu 15 muri zo zamanuriwe hafi y’umurwa mukuru, ariko nta makuru y’ibyangiritse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *