Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero cya misile ku gace ka Kyiv ku nshuro ya mbere mu byumweru kandi zirasa mu karere ka Chernihiv mu majyaruguru, mu byo Ukraine yavuze ko ari ukwihorera kubera kwihagararaho.
Hagati aho, abayobozi ba Ukraine, batangaje ko bazagaba igitero cyo kugarura akarere ka Kherson kari karigaruriwe mu majyepfo y’igihugu, agace kafashwe n’ingabo z’u Burusiya mu ntangiriro z’intambara.
Nk’uko byatangajwe na Oleksii Hromov, umuyobozi mukuru mu gisirikare cya Ukraine, ngo u Burusiya bwibasiye akarere ka Kyiv hakoreshejwe misile esheshatu zarasiwe mu Nyanja y’Umukara, zikubita umutwe wa gisirikare mu mudugudu wa Liutizh, mu nkengero z’umurwa mukuru nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Yavuze ko icyo gitero cyasenye inyubako imwe cyangiza izindi ebyiri, kandi ko ingabo za Ukraine nazo zarashe imwe muri misile mu mujyi wa Bucha.
Guverineri w’akarere ka Kyiv, Oleksiy Kuleba, yatangaje ko abantu 15 bakomerekeye mu bitero by’u Burusiya, batanu muri bo bakaba ari abasivili.
Kuleba yahujije ibyo bitero n’Umunsi wa Leta, umunsi wo kwibuka Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangije umwaka ushize Ukraine yizihije kuri uyu wa Kane ushize.


