Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavie, uherutse kwegura muri komisiyo yakoraga iperereza kuri Syrie, yatangaje ko ibimenyetso bihagije bihari ngo perezida wa Syrie, Bachar al-Assad akurikiranweho ibyaha by’intambara.
Carla Del Ponte, Umugore w’imyaka 70 uhertse kwegura ku wa kane w’icyumweru gishize yatangaje noneho ko Perezida Assad yakurikiranwa kuri ibyo byaha nkuko bigaragara ku nkuru ya Arcinfo.ch.
Ubwo yatangazaga ubwegure buzarangirira tariki ya 18 Kanama 2017, umunsi wa nyuma komisiyo yakoraga iryo perereza izaba ihura nkuko yabitangarije ikinyamakuru Matin Dimanche et à la SonntagsZeitung.
Yagize ati « Ibimenyetso bihagije kugira ngo Perezida wa Syrie, Bachar al-Assad akurikiranweho ibyaha by’intambara birahari, ariko kubera ukutavuguruzwa k’u Burusiya mu nama y’umutekano ya Loni kugirango habe hashyirwaho urukiko mpuzamahanga, nta birego bizabaho nta n’urukiko rwihariye rushobora gushyirwaho. »
Del Ponte akomeza avuga ko nta ejo heza hazaza h’Isi itagira ubutabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati « Ni ibintu bibabaje, ni ubwicanyi, nta butabera muri Syrie, nta mahoro azahaba ndetse nta n’ejo heza hazaza. Nta handi nigeze mbona intambara ifite ubukana nk’iriya, aho abana bapfa, bakorerwa iyicarubozo, bacibwa imitwe. Abana nibo babaye ibitambo bya mbere muri iyo ntambara. »
Kwegura kwa Del Ponte ngo byatewe n’ibyo bibazo abona bihari ariko bidashobora gukemuka kubera izo mbaraga z’ibihugu bikomeye kuri Assad. Kuri we ngo yagombye gushyira igitutu ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, kagombye guha ubutabera abarengana.
Urwo rukiko ngo rwagombye gushyirwaho, akaba yaruyobora, ariko ngo niyo bitakorwa azandika igitabo ku byo yabonye nk’uwari muri komisiyo ya Loni ku bibazo bya Syrie.
Incamake y’intambara ikomeje kubera muri Syrie

Kuva Syrie yabona ubwigenge mu1945 yayowe n’umuryango umwe w’aba al-Assad mu gihe cy’imyaka 45. Hafez al-Assad yategetse kuva 1970 kugera 2000, umuhungu we w’imfura yaguye mu mpanuka y’imodoka, bituma umuhungu wa kabiri ari we Bashar al-Assad ahita aba Perezida mu 2000 kugeza ubu, ni ukuvuga ko ayiyoboye imyaka 17.
Intamabara ihavugwa yazamuwe n’ibibazo by’imyigaragambyo(umuihindo mu bihugu by’Abarabu) yabaye mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika mu mwaka wa 2011.
Muri Syrie naho batangira kwigaragambya bashaka impinduka mu butegetsi, bavuga ko Assad yabatengushye, nta terambere yabagejejeho, nta n’uburenganzira mu bya politiki yabahaye.
Imbarutso ikomeye iba igikorwa cyabaye ku ya 16 Werurwe 2011, cyo gufunga abana bari bashushanyije icyapa gihamagararira abantu kurwanya ubutegetsi bwa Assad.
Icyo giha havutse igisirikare cyitwa Free Syrian Army kigamije kubohora Syrie cyatangiye kurwanya Assad, byatumye igihugu gicikamo ibice, ubutegetsi bwa Assad bufite umurwa mukuru Damas, abamurwanya bafite umujyi wa kabiri ukomeye muri icyo gihugu wa Alepo.
Iyo ntambara kandi yunjiyemo indi mitwe irwanira intego zitandukanye, iyo ni abarwana intambara ntagatifu (Jdihadist), abarwanyi ba Islamic State (IS), n’aba Jabhat al-Nusra kizigenza muri Al-Qaeda.
Assad yakunze kuregwa gukoresha intwaro z’uburozi mu kurasa ku baturage n’abagize imitwe imurwanya, ku ruhande rumwe ashyigikiwe n’u Burusiya, ku rundi ruhande bivugwa ko abamurwanya bashyigikiwe na leta Zunze Ubumwe za amerika, ziherutse kurasa ku bubiko bw’intwaro bw’ingabo za Assad.
Muri Mata 2017, Amerika yagabye ibitero bya missile ku birindiro bya gisirikare bya Syrie, mu kwihorera ku gitero bivugwa ko hakoreshejwe intwaro z’ubumara n’inagbo za Syiremu kurasa ku nyeshyamba.
“Missiles” 59 zo mu bwoko bwa Tomahawk zatewe ziva ku bwato bw’intambara bwa Amerika buri mu kiyaga Méditerranée.
Icyo cyabaye igitero cya mbere cy’igisirikare cya Amerika ku ngabo za Syrie. Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko icyo gitero ari “agasomborotso ku gihugu cyigenga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gitero cyagabwe nyuma y’iminsi abantu batandukanye barimo abasivile biciwe mu gitero ivugwa ko ingabo za Syrie zakoresheje intwaro z’ubumara mu mujyi wa Khan Sheikhoun mu ntara ya Idlib.
Iki gihugu gikomeje kuberamo intambara gituwe n’abaturage miliyoni 22, gihana imbibi na Turkey, Iraq, Jordan, Israel na Liban.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


