Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko bafatanyije n’u Bushinwa barangije imyitozo y’amato mu nyanja y’Uburasirazuba bw’u Bushinwa, nyuma y’icyumweru cy’imyitozo ihuriweho ikubiyemo imyitozo yo gufata ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (Submarine) bw’umwanzi .
Ibiro Ntaramakuru Xinhua bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko imyitozo yo ku ya 21 kugeza ku ya 27 Ukuboza yiswe ” Maritime Interaction-2022″, yarimo amato y’u Burusiya yo muri Pasifika kandi yakorewe mu mazi ya Zhoushan na Taizhou mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yagize iti: “Amatsinda y’amato y’intambara yo mu nyanja ya pasifika n’ingabo zirwanira mu mazi z’Igisirikare cy’u Bushinwa zasoje imirimo ifatika mu rwego rw’imyitozo y’ibihugu byombi.”
Minisiteri yongeyeho ko: “Amato y’ibihugu byombi, abifashijwemo n’indege zirwanya ubwato bugendera munsi y’amazi, bafatanije gushakisha submarine yiswe uy’umwanzi kandi barasa ibipimo biri munsi mu mazi.”
Minisiteri yasohoye videwo yerekana itsinda ry’amato y’intambara y’u Burusiya n’u Bushinwa mu nyanja y’u Bushinwa, abasare b’u Burusiya bavuganaga Igishinwa na bagenzi babo b’Abashinwa ndetse n’amato y’u Burusiya arasa za misile.
Ibiro ntaramakuru TASS byavuze ko umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, ateganya kuvugana na Perezida Vladimir Putin mbere y’uko uyu mwaka urangira.


