U Burusiya, Umuryango w’Abibumbye (UN) na Turukiya byagiranye amasezerano yo kohereza toni miliyoni 25 z’ibinyampeke byaheze ku byambu byo muri Ukraine kubera intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.
Ikinyamakuru RT gikorana bya hafi na Leta y’u Burusiya cyatangaje ko aya masezerano yasinyiwe mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022.
Aya masezerano aratuma ingabo z’u Burusiya zemerera ko ibinyampeke byaheze kuri ibi byambu mu mezi atanu ashize kohereza ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Ubusanzwe Leta ya Ukraine yashinjaga u Burusiya guheza ibi binyampeke kuri ibi byambu, ariko bwo bukabihakana busobanura ko ahubwo iki gihugu cyateze ibisasu mu nzira byakabaye binyuzwamo.
Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres ubwo hari hashize iminsi mike intambara itangiye, yagaragarije ibihugu impungenge y’uko guhera ku byambu kw’ibi binyampeke kuzateza inzara ikomeye mu bihugu bikennye.
Ukraine ni cyo gihugu cyohereza mu mahanga ibinyampeke byinshi, cyane cyane ingano. U Burusiya buri ku mwanya wa kabiri.


