Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi, u Bushinwa ngo bwakoranije abayobozi baturuka mu bihugu 50 byo ku mugabane wa Afurika bagera ku 100 bahagarariye za Minisiteri z’ingabo zo muri ibyo bihugu.
Bitangazwa ko muri iyo nama, Abaminisitiri b’Ingabo bitabiriye ari 15, abandi bakaba baragiye bohereza abahagarariye. Intego y’iyo nama ngo kwari ukwigira hamwe inzira nshya z’ububanyi n’amahanga hagati y’u Bushinwa na Afurika nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’igisirikare cy’u Bushinwa.
Benshi mu gihe bakomeza kwibaza icyo u Bushinwa bugamije, inararibonye mu bijyanye n’umutekano akaba n’umwarimu muri Kaminuza i Burundi, Gerard Birantamije, aganira na BBC yagize ati “ Harimo gucunga ibyabo, mu gihe baza kubishinga inaha bashaka ko bikomeza kumera neza ku buryo nta kibihungabanya.
Urabona muri Afurika haba intambara ziba mu gihugu imbere, u Bushinwa rero buba bwatanze amafaranga yabwo ntabwo bushobora kureka ngo bigende gutyo”.
Akomeza avuga ko u Bushinwa buba bugomba gucunga ko amafaranga buba bwateyemo inkunga ibihugu bya Afurika akoreshwa ibyo yagenewe. Icya gatatu avuga ko ari icy’ingenzi ngo ni ugushaka amasoko y’intwaro bukora.
Ati “Gukorana n’ibisirikare by’ibihugu bya Afurika ni uburyo bwo gushaka amasoko yagutse ajyanye n’intwaro zabwo (Chine) nk’ubu hari imbunda zo mu bwoko bwa kalashnikov (Chinese kalashnik) zirimo kugenda ziba nyinshi muri Afurika gusumba iz’u Burusiya”.
Bwana Birantamije avuga ko kubera ko u Bushinwa burimo kugenda bwigarurira amasoko muri Afurika, Amerika n’ibihugu by’Iburayi, bibushinja gushaka gusubiza Afurika mu Bukoloni buyishukisha kuyiha amadeni menshi itazashobora kwishyura, bityo ngo hagati yabwo n’ibi bihugu hakaba hari intambara yita iy’Ubutita (Guerre froide) ishingiye ku bucuruzi.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru capital.fr, kivuga ko muri Nzeri 2018, ubwo Perezida, Xi-Jinping w’u Bushinwa yafunguraga inama yahuzaga abayobozi b’iki gihugu n’ab’ibihugu bya Afurika, yemeye ko bugiye gutera inkunga Afurika ya Miliyari zisaga 60 z’Amadolari y’Amerika.
Iki kinyamakuru gitangaza ko buri mwaka kuva mu 2015, u Bushinwa bushora umurengera wa za Miliyari z’Amadolari mu bikorwa by’iterambere bya Afurika birimo kubaka imihanda, Ibiraro, imihanda ya gari ya moshi, inganda, Gutoza igisirikare ibihugu bya Afurika,…. Gusa ku bihugu by’ibihangange mu by’ubucuruzi ndetse byari binasanzwe bifite inyungu muri Afurika bikaba bikomeza kubushinja gushaka kugarura ubukoloni muri Afurika bushingiye ku ifaranga.


