Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’umutekano yavuze ko u Bushinwa bwavumbuye umwenegihugu w’u Bushinwa ukekwaho kunekera ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), igaragaza ibyo ivuga ko ari ingaruka n’akaga by’abaturage b’u Bushinwa binjizwa muri aka kazi n’amahanga.
Uyu muturage w’u Bushinwa witwa Zeng, wakoraga mu ruganda rwa gisirikare, yahawe akazi n’umukozi wa CIA ufite icyicaro mu Butaliyani, nk’uko minisiteri yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa WeChat.
Zeng yoherejwe mu Butaliyani n’itsinda ry’inganda za gisirikare kugira ngo akomeze kwiga birangira ahahuriye n’umukozi wa CIA nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ivuga.
Minisiteri yavuze ko binyuze mu birori byo gusangira, gusohoka no gutembera muri za opera, bombi bagiranye umubano wa “hafi”, aho Zeng yagiye buhoro buhoro “yemera ibitekerezo” by’umukozi wa CIA.
Nyuma yo “kunyeganyeza” imyumvire ya politiki ya Zeng, umukozi wa CIA yashakishije amakuru y’igisirikare cy’u Bushinwa kuri Zeng, nk’uko byatangajwe. Ntihavuzwe igihe ibyo byabereye.
Iri tangazo ntirigaragaza neza igitsina cya Zeng ariko rivuga ko uyu yavutse mu 1971 kandi rivuga ko uwo mukozi wa CIA yitwa “Seth”.
Ambasade ya Amerika i Beijing ntiyigeze isubiza Reuters ubwo yasabaga ibisobanuro.
Umubano wa Amerika n’u Bushinwa wakomeje kwangirika mu myaka yashize kubera ibibazo bitandukanye birimo n’ibireba umutekano w’igihugu. Washington yashinje kenshi Beijing ibikorwa by’ubutasi n’ibitero by’ikoranabuhanga, u Bushinwa bukabihakana. U Bushinwa nabwo ahubwo bwatangaje ko bwugarijwe n’intasi za Amerika.
Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi mikeya Amerika itangaje ko na yo yavumbuye abasirikare babiri ba Amerika barwanira mu mazi bahaga u Bushinwa amakuru y’ibanga ajyanye n’amato y’intambara.
Minisiteri yavuze ko Zeng yasanzwe yarasinyanye na Amerika amasezerano y’ubutasi kandi akaba yarahawe amahugurwa mbere yo gusubira mu Bushinwa.
Minisiteri yavuze ko umukozi wa CIA yasezeranyije amafaranga menshi Zeng no kwimurira muri Amerika umuryango we nk’ingurane y’amakuru yamuhaga.
Nyuma yo gusubira mu Bushinwa, ngo Zeng yatanze inshuro nyinshi amakuru y’ingenzi, kandi anahabwa amafaranga y’akazi yakoze.
Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, ingamba , ubusanzwe zisobanura gufunga, zafatiwe Zeng.


