U Bushinwa bushobora gukumira indege y’Umukuru w’Inteko ya USA, najya muri Taiwan

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bushinwa yagaragaje ko ishobora gukumira indege ya Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Nancy Pelosi, naramuka agiriye uruzinduko muri Taiwan.

Nyuma y’aho Pelosi atangarije ko muri Kanama 2022 azajya muri Taiwan isanzwe ihanganye n’u Bushinwa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Zhao Lijian, ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, yatangaje ko igihugu cye kizafata ingamba zikomeye zizagira ingaruka kuri USA.

Minisitiri Lijian yagize ati: “U Bushinwa bweruriye U.S kenshi ko budashyigikiye na gato uruzinduko rwa Pelosi muri Tawain. Twiteguye buri kimwe. U.S nikomeza guhatiriza uru ruzinduko, u Bushinwa buzafata ingamba zihamya kandi zikomeye mu rwego rwo kurinda ubusugire n’ubudahangarwa bw’ubutaka bwacu. U.S igomba kwirengera ingaruka zose zizakurikiraho.”

Ubu butumwa bwateje impagarara muri USA, butumwa Perezida Joe Biden ku wa Gatatu atangaza ko yumva kitaba ari igitekerezo cyiza kuba Pelosi yagirira uruzinduko muri Taiwan. Yagaragaje ko atewe impungenge n’umutekano w’uyu munyapoliti washinje kenshi Leta y’u Bushinwa guhohotera abo muri Taiwan.

Ariko Pelosi we mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi wakurikiyeho, yavuze ko kugirira uruzinduko muri Taiwan, yerekana ko nta bwoba atewe n’umuburo wa Lijian. Yashyigikiwe kandi na Mike Pompeo wabaye Umunyamabanga wa USA wamusezeranyije kumuherekeza.

VOA News mu kiganiro yagiranye n’umusesenguzi kuri politiki yo mu Bushinwa, Hu Xijin, yamubajije icyo abona iki gihugu gishobora gukorera Pelosi mu gihe yakwerekeza muri Taiwan, asubiza ko indege z’intambara z’igisirikare cy’u Bushinwa zishobora gukumira itwara uyu munyapolitiki, cyangwa zikayiherekeza muri Taiwan.

Pelosi yabajijwe icyo atekereza ku mpungenge Perezida Biden yagize zatumye yumva ko yasubika uru ruzinduko, asubiza ko uyu Mukuru w’Igihugu yaba afite ubwoba ko indege ye izaraswa. Ati: “Ndatekereza ko icyo Perezida yavugaga, yari afite ubwoba bw’uko wenda igisirikare gishobora guhanura indege yanjye cyangwa ikindi nk’icyo. Njyewe ntacyo nzi.”

Uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan nirubaho, ruzaba rukurikiye urwo Biden yagiriyeyo muri Gicurasi 2022. Aba bayobozi bombi bavuga ko bazashyigikira iki gihugu imbere y’u Bushinwa bihanganye, bagifashe kongera ubudahangarwa mu rwego rw’igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *